Abaturage b’Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko isoko bahahiramo rya Nyamitaka ryubatswe mu dutara tw’ibiti bicirwamo n’imvura n’izuba, n’inzu z’ubucuruzi zihubatse zishaje cyane bimaze imyaka irenga 50, ku buryo abazirimo baba bikanga ko zabagwaho, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke isoko rizima rijyanye n’igihe.
Ni isoko mpuzamahanga, abakuze bavuga ko rigitangira muri iyo myaka babonaga ari iryo, rihahirwamo n’abaturukaga imihanda yose barimo n’abavaga ku Idjwi (Ijwi), Bukavu n’ibindi bice bya RDC, bakarizanamo imyaka yiganjemo ikawa, ibishyimbo n’ibindi bagatwara ibirimo amatungo magufi.
Bavuga ko ryaje kugenda ricika intege cyane cyane mu myaka 25 ishize, kuko ubuyobozi bwavugaga ko riri muri metero 50 uvuye ku kiyaga cya Kivu, bigera aho ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bubuza abaturage kongera kuhubaka inzu nshyashya, ntiryanubakwa nibura haruguru hegereye santere y’ubucuruzi ya Ntango, bahera mu gihirahiro.
Habineza Adrien yagize ati: “Ryarazambye ubu nta soko rikirimo. Ni agasoko gato karema ku wa Mbere guhera saa munani z’amanywa, birumvikana ko ayo masaha nta munyekongo waza kurirema. Turi abakozi, tweza imyaka myinshi irimo ikawa, ubunyobwa, ibishyimbo, imyumbati, imboga, imbuto n’ibindi ariko tubura aho tubigurisha bikadupfira ubusa kuko nta soko rifatika dufite.”
Yongeyeho ati: “Dukora ibilometero birenga 20 tujyanye umusaruro mu isoko rya Bushenge, tukanakora ibindi nk’ibyo twambutse amazi tuwujyanye n’ubwato mu masoko ya Tyazo na Rwesero. Ayo masoko yombi Nyabitekeri itakoranye umwete ibiribwa bicururizwamo byagabanyuka. Ubwo tumaze kubona umuhanda mwiza Bushenge – Ntango n’iryo soko ribonetse hehe n’ubukene, ubwigunge n’iyangirika ry’umusaruro wacu.”
Habyarimana Vedaste we yagize ati: “Niba aho ryubatse abayobozi basanga ritahaguma kubera kuba hafi y’ikiyaga cya Kivu, ubuyobozi bw’Akarere bwakorana n’abikorera bakaryigiza haruguru cyangwa bakaryubaka ahandi hafi y’iyi santere y’ubucuruzi ariko tukabona isoko ryiza, rijyanye n’igihe kariya gahari na biriya bizu bishaje cyane, bishobora guteza impanuka bikavaho.”
Bavuga ko banarushaho korora kuko amatungo yabo yaba abonye aho agurishirizwa batarinze kuyashyira mu bwato bayambutsa amazi, umusaruro w’ubuhinzi, cyane cyane ubw’imboga n’imbuto ukikuba inshuro nyinshi zishoboka, umuhanda mwiza w’igitaka babonye bakawubyaza umusaruro ufatika n’urujya n’uruza mu by’ubucuruzi hagati yabo n’Abanyekongo rukiyongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko isoko rya Nyamitaka riri mu masoko amaze igihe kirekire muri aka Karere, ariko kuko aho ryubatse harimo inyubako zagendaga zisatira ubuhumekero bw’ikiyaga cya Kivu kuzivugurura cyangwa kuhubaka isoko ryiza bitashobokaga, bagomba gushaka igisubizo gikwiye.
Ati: “Tumaze kubarura ziriya nzu zose, turakorana n’abikorera kugira ngo ririya soko rikomeze kuba iry’imihahiranire hagati y’abaturage ba RDC n’Abanyarwanda kubera aho riherereye horoshya imihahiranire. Turagira ngo bimuke, basubire inyuma na biriya bizu bishaje biveho, hubakwe isoko rihesheje agaciro Umunyarwanda.”
