Uganda: Anita Among yashimye Perezida Museveni wamufunguye
Amakuru

Uganda: Anita Among yashimye Perezida Museveni wamufunguye

SHEMA IVAN

August 26, 2026

Anita Annet Among wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Uganda, yashimiye Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, wamuhaye imbabazi nyuma y’amezi atatu  afungiwe iwe mu rugo, yizeza gukomeza irimo nk’Umudepite.

Imbabazi Perezida Museveni yahaye zatangajwe ku wa 26 Kanama 2026, mu butumwa Among yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Imana kubera ubuzima n’ubwisanzure yabonye.

Yagize ati: “Ndashimira Imana ishobora byose kubera impano y’ubuzima n’ubwisanzure yampaye. Ndashimira byimazeyo Perezida Yoweri Kaguta Museveni kubera ubuntu bwe bukomeye bwa kibyeyi ndetse n’icyemezo yafashe cyo kungirira imbabazi.”

Yakomeje ashimira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen. Muhoozi Kainerugaba ubunyamwuga yagaragaje mu kibazo cye.

Ati: “Ndashimira kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba, kubera ubunyamwuga yagaragaje muri iki gihe.”

Anita Annet Among yatangaje ko yiteguye gukomeza inshingano ze  nk’Umudepite uhagarariye abagore mu Karere ka Bukedea, akaba yari akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’igihugu. 

Icyemezo cyo gukurikirana Among cyajyanywe n’ibikorwa byo gusaka ingo ze ziri mu bice bitandukanye bya Kampala, ryafatiwemo imodoka esheshatu zihenze z’uyu munyapolitiki zirimo Rolls-Royce Cullican ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’amadolari.

Anita Anet Among yashimiye Perezida Museveni wamuhaye imbabazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA