Abarenga 258 000 bagiye gukora ibizamini bya Leta by’ayisumbuye
Uburezi

Abarenga 258 000 bagiye gukora ibizamini bya Leta by’ayisumbuye

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

July 14, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko abanyeshuri 258 255 bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’icya kabiri guhera ku wa 15 Nyakanga 2026. Mu cyiciro rusange, abanyeshuri 149 533, barimo abakobwa 85 587 n’abahungu 63 946 biga mu mashuri ya Leta n’ayigenga ni bo bazakora ibi bizamini.

Mu cyiciro cya kabiri, ibi bizamini bizakorwa n’abanyeshuri 108 722 barimo abakobwa 59 845 n’abahungu 48 877 mu gihe abafite ubumuga bazakora ibizamini bangana na 879 barimo abahungu 470 n’abakobwa 409.

Iyi mibare igaragaza ko abakobwa bakomeje kwitabira amasomo mu mashuri yisumbuye ku rwego rushimishije, bikaba ari ikimenyetso cy’uko gahunda zo guteza imbere uburinganire mu burezi zitanga umusaruro.

NESA yavuze ko imyiteguro yagenze neza, harimo kugemura ibikoresho by’ibizamini, gutegura ibigo bizakorerwaho, no guhugura abazagenzura ikorwa ry’ibi bizamini.

Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bizarangira tariki ya 24 Nyakanga 2026 bikazakorerwa mu bigo by’amashuri 1 746.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA