Murekatete Jacqueline utuye mu Murenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza, avuga imyato ubuhinzi bw’ubwatsi amaze imyaka itatu akora ubu akaba amaze kwiyubakira inzu ya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mubyeyi avuga ko amakuru ajyanye n’ubuhinzi bw’ubwatsi yayamenye mu mwaka wa 2018, aho abakozi b’Umushinga wo guteza Imbere Umukamo (RDDP) wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) bamusanze iwe ari kwita ku nka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka.
Agira ati: “Mbere nari mu bukene bukomeye ariko aho mperewe inka ya Girinka nayitayeho ndetse irororoka ari na ho abakozi ba RDDP baje bashaka abantu bajyanwa kwiga guhinga ubwatsi barebye uko nita ku nka zanjye bampa amahirwe ko najya kongera ubumenyi. Nyuma yo kwiga naje mfite ingamba zo gushyira mu bikorwa ibyo nigishijwe maze mpera ku butaka nari mfite mpinga ubwatsi. Naragirishije mbona amafaranga bimfasha kwagura no kubikora neza.”
Murekatete uvuga ko yatangiriye ku butaka buto yari afite, aho yahinze ubwatsi bwongera umukamo mu nka bituma aborozi bamuyoboka ndetse abonako isoko rimubanye rirnini bituma agura ubundi butaka. Ati: “Nahinze ubwatsi bukungahaye ku ntungamubiri mu matungo burimo kororisi dayana (umukenke) n’urubingo rwa Kakamega. Ibi mbyongeraho uburyo bwo kubuhunika ku buryo ababutwara bugenda bwumishijwe bahita babugaburira inka. Kuko ubuhinzi bw’ubwatsi bwanyunguye, nahise ngura ubutaka hegitari eshatu ndetse Leta inantiza izindi eshatu nongeraho na ya hegitari nari mfite mbere ku buryo ubu nkorera kuri hegitari zirindwi.”
Akomeza avuga ko buhinzi bw’ubwatsi avuga ko ubu buhinzi bumuha amafaranga kuko umutwaro umwe awugurisha nibura 3 000 by’amafaranga y’u Rwanda, ikindi kandi akanatanga imbuto y’ubwatsi ku babushaka aho ikilo kimwe cy’umurama kigura nibura amafaranga y’u Rwanda 12 000. Yakomeje agira ati: “Ni ubuhinzi butanga amafaranga ku buryo kuri sezo (amezi 6) nshobora kubona miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Guhinga ubwatsi byunganiye n’ubworozi bwe
Murekatete avuga ko nubwo yatangiye ubu buhinzi bamuca intege, kuri ubu ashima ko byamwihutishirije iterambere ubu akaba atereye imbere aho yigeze gukenera.
Ati: “Njya kwiga guhinga ubwatsi hari abanshiye intege ndetse n’umugabo wanjye ntiyabyumvaga neza. Nk’uko nabivuze mu nkuru zanjye za mbere, aha ntuye nahabaye ndi umukene umeze nabi ku buryo naje kuzahuka nyuma yo guhabwa Inka ya Girinka. Aho ntangiriye ubu buhinzi rero byabaye akarusho ku buryo muri iyi myaka itatu ubu maze kubakamo inzu ya miliyoni 40 Frw. Ni ishimwe kuri njye kuba aho nakeneye ndi kuhaterera imibere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred ashima abaturage bumva vuba bakemera kwakira impinduka zigamije kubateza imbere.
Agira ati: “Ni iby’agaciro kugira umuturage nk’uyu worohereza ubuyobozi mu kwifasha. Yemeye kwigishwa ndetse agira ishyaka ryo gushyira mu bikorwa ibyo yize. Ni inyungu kuri we ariko ni n’inyungu ku iterambere ry’ubworozi mu rusange n’iterambere ry’Akarere. Ni umuturage abandi bari kwigiraho aho bizafasha ku kuzamura umukamo. Turamushimira tunashishikariza n’abandi kumwigiraho. Murekatete ni urugero rw’uko bishoboka kuva ku ntambwe imwe ukagera ku yindi.”
Avuga ko mu gihe buri wese yakwita ku byo akora akabikora neza byafasha mu kwiteza imbere kw’abaturage bikanateza imbere Igihugu muri rusange. Imibare itangwa n’umuryango Heifer International Rwanda uzobereye mu bikorwa by’ubworozi Rwanda, igaragaza ko ku rwego rw’Igihugu abitabira guhinga ubwatsi bakiri bake aho igaragaza ko aborozi bahinga ubwatsi bagasagurira bagenzi babo bari ku kigero cya 15%. Ni mu gihe ubuso buhingwaho ubwatsi bukiri kuri 0,5% by’inzuri.



