Muganga abaga umurwayi batari kumwe; aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga mu buvuzi
Ubuzima

Muganga abaga umurwayi batari kumwe; aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga mu buvuzi

KAMALIZA AGNES

July 15, 2026

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu ikoranabuhanga, aho ubu umuganga w’inzobere ashobora gufasha abandi baganga hifashishijwe ikoranabuhanga (Telemedicine) bakabaga umurwayi cyangwa bakamuvura izindi ndwara bidasabye ko baba bari kumwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin avuga ko nyuma yuko u Rwanda rwungutse Ikigo cy’Igihugu gikusanya kinasesengura amakuru y’ubuzima cyifashishije ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI (National Health Intelligence Center/ NHIC), ubu icyiciro kigezweho atari ukumenya amakuru y’umuntu urembye cyangwa wapfuye gusa, ahubwo ari ukuramira ubuzima bwe mu gihe arembye akaba yavurirwa aho ari hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri Dr. Nsanzimana asobanura ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga, bukorwa hifashishijwe igikoresho cy’ikoranabuhanga; aho abaganga bari kuvura umurwayi bari kure bambara igikoresho cyabugenewe mu maso gifite ubushobozi, undi muganga uri kubafasha na we akambara ikindi akabafasha kuvura nk’aho bari kumwe.

Ubwo yari mu nama n’abakora mu nzego z’ubuzima bo mu bihugu birindwi byo muri Afurika bari mu Rwanda, ku wa 13 Nyakanga, Dr. Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no gushyira imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, bityo abantu bakabona serivisi byoroshye.

Ati: ”Twageze ku cyiciro cya kabiri cyo kutabona umuntu yarwaye cyangwa yapfuye gusa ahubwo tukabona abarembye tukaba twabavura dukoresheje inzobere ziri kure. Abaganga bakaba bicaye aha, hari igikoresho bambara mu maso ariko gifite ubushobozi, hanyuma n’undi muganga uri i Rusizi cyangwa i Karongi akayambara akamufasha kuvura batari kumwe, niba agiye kubaga atarabimenya neza akamufasha nk’aho bari kumwe.”

Ubuyobozi bw’Ikigo NHIC buvuga ko intego ihari ari ugukomeza gukoresha ikoranabuhanga n’udushya kugira ngo umurwayi arindwe.

Umuyobozi wa NHIC, Dr. Remera Eric agira ati: “Intego ihari ni ugukoresha ikoranabuhanga n’udushya kugira ngo dufashe ubuvuzi twifashisha AI kandi  ubu twatangiye kubikoresha kuko kugeza uyu munsi dufite uburyo umuganga ashobora kubona amakuru y’umurwayi urembye, uri mu byago akamuha ubuvuzi aho kugira ngo arindire ko yitaba Imana.”

Ikigo NHIC kibonwa nk’igisubizo mu ikoranabuhanga mu buvuzi

MINISANTE ishimangira ko Ikigo NHIC cyafunguwe umwaka ushize, kibonwa nk’urufunguzo rw’ikoranabuhanga mu buvuzi no gukemura ibibazo byugarije urwo rwego. Dr. Remera ahamya ko kuba ayo makuru abitse mu cyumba kimwe byoroshya kubona raporo zizewe, bigashingirwaho hafatwa ibyemezo kandi ko hazakomeza guhangwa udushya hagamije gukemura ibibazo.

Kugeza ubu kwa muganga hakoreshwa Sisiteme y’ikoranabuhanga  ya ‘e-Buzima’  yashyizweho hagamijwe guhindura serivisi z’ubuzima hakurwaho uburyo bwo gukoresha impapuro hagakoreshwa iryo koranabuhanga.

Hanashyizweho kandi porogaramu ifasha mu guhuza no kwihutisha serivisi z’imbangukiragutabara ya  ‘e-Banguka’ aho ryashyizwe mu mbangukiragutabara zose u Rwanda rufite uko ari 530.  

Iki kigo kigenzura imikorere y’izi mbangukiragutabara; hakarebwa iziri mu muhanda uko zingana, aho ziva n’aho zigana, umurwayi zitwaye n’uburwayi afite, hakarebwa niba utwaye atanyoye ibisindisha ndetse n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA