Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda “BRALIRWA” byasinye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 3 (2022-2024).
Binyuze mu kinyobwa “Cheetah Energy Drink”, BRALIRWA izatera inkunga FERWABA ingana na miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 aho hazajya hatangwa miliyoni 80 buri mwaka.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere taliki 27 Kamena 2022 muri BK Arena hagati ya Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire n’Umuyobozi mukuru wa BRALIRWA, Etienne Saada.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida wa FERWABA, Mugwiza yatangaje ko uyu muterankunga aje kubafasha gukomeza kuzamura umukino wa Basketball muri rusange kuko kugeza ubu hari shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore ndetse n’icyiciro cya kabiri mu bagabo.
Yagize ati : “Ni imbaraga ziyongereye muri shampiyona no mu bikorwa by’iterambere ry’umukino muri rusange.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo amasezerano azamara imyaka 3 bifuza ko ubufatanye buzakomeza ndetse bakaba bakitirirwa shampiyona.
Umuyobozi mukuru wa BRALIRWA, Etienne Saada yatangaje ko nubwo atari yamara igihe kinini mu Rwanda ariko yabonye Basketball ari umukino mwiza kandi urimo kugenda utera imbere mu Rwanda ukaba unahuza urubyiruko bityo akaba yishimiye ubu bufatanye kuko yabonye Basketball yujuje ibyo bifuzaga.

Gatabazi Martine, Umuyobozi muri BRALIRWA ushinzwe kwamamaza ibikorwa yavuze ko iki kinyobwa “Cheetah Energy Drink” ari cyo bazajya bakoresha mu kwamamaza nk’uko bigenda n’ahandi batera inkuga.
Yakomeje avuga ko bifuza kunganira FERWABA mu guteza imbere mukino wa Basketball ndetse no kunezeza abafana muri rusange.

Ibihembo bya shampiyona byazamuwe
Kubera uyu muterankuga, Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire yatangaje ko uyu mwaka ibihembo byazamuwe aho ikipe ya mbere mu bagabo izahabwa miliyoni 15, iya kabiri ihabwe miliyoni 10 naho iya 3 ihabwe miliyoni 5. Muri iki cyiciro ikipe ya mbere yari isanzwe ihabwa miliyoni 2.
Mu bagore, ikipe ya mbere izahabwa miliyoni 10 ndetse na miliyoni 5 zo kuyifasha kwitabira imikino y’Akarere ka 5.
Aha Perezida wa FERWABA yavuze ko mu bagabo n’abagore ibihembo byasumbanye kubera ko mu bagabo harimo amakipe 14 mu gihe mu bagore ari amakipe 6.
Mu cyiciro cya kabiri mu bagabo, ikipe ya mbere izahabwa igikombe na miliyoni 5.

FERWABA yabonye uyu muterankunga mushya nyuma yo gusoza amasezerano yari ifitanye na BK aho yatangaga miliyoni 100 ku mwaka.
Uretse muri Basketball, BRALIRWA itera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru binyuze muri “Primus” ndetse n’isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda” binyuze mu kinyobwa “Amstel”.




