Amagare: Masengesho yahesheje u Rwanda umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika
Siporo

Amagare: Masengesho yahesheje u Rwanda umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika

SHEMA IVAN

October 21, 2026

Umunyarwandakazi Masengesho Yvonne yahesheje u Rwanda umudali wa mbere wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika iri kubera i Kisumu muri Kenya nyuma yo guhiga abandi mu gusiganwa n’ibihe mu mikino, bakobwa batarengeje imyaka 19.

Yabigezeho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026 nyuma yo gukoresha iminota 15 n’amasegonda 37, ku ntera y’ibilometero 10,2 yakurikiwe n’Umunya-Misiri El Sayed Joudy arusha amasegonda atatu n’ibice 526 n’Umunya-Ethiopia Gimbato Rahel wabaye uwa gatatu arushwa amasegonda 31 n’ibice 537.

Intsinzi ya Masengesho yahaye u Rwanda umudali wa Zahabu rugitangira iyi Shampiyona Nyafurika, aho rwitabiriye rufite abakinnyi benshi, 29 mu byiciro bitandukanye.

Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 irakomeza kuri uyu wa Gatatu hakinwa amasiganwa arimo aya ‘Mixed Relay’ ndetse n’ayo mu muhanda mu byiciro by’abato batarengeje imyaka 17 na 19, abatarengeje imyaka 23 n’abakuru.

Masengesho Yvonne yahesheje u Rwanda umudali wa mbere wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare iri kubera muri Kenya

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA