Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo
Siporo

Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo

SHEMA IVAN

October 18, 2026

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yagaragaje ko impamvu batsindiwe mu rugo na Black Bulls ibitego 2-0 byaturutse ku kubura amahirwe kuko bari barushije iyi kipe yo muri Mozambique.

Yabivuze nyuma y’umukino ubanza iyi kipe ihagarariye u Rwanda yatsindiwe mu rugo mu ijoro rya Kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade Amahoro ku wa 17 Ukwakira 2026. Gusa Haringingo Francis utoza iyi kipe, yabwiye abanyamakuru ko bari bafite umukino mu biganza ariko bakirangaraho.

Ati: “Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro, twatsinzwe igitego kuri koruneri. Igitego cya mbere badutsinze cyabagaruye mu mukino kuko mwabonye ko igice cya mbere twabarushije.”

Yongeyeho ati: “Twatsinzwe igitego cya kabiri turi gushaka icyo kwishyura. Ni umukino navuga ko utari mubi ni uko gusa twatsinzwe ibitego bibiri ariko uko twari twayiteguye, twashoboye gukina turema uburyo bwinshi ariko bo bafite ubunararibonye navuga ko ari bwo bwakoze kuri uyu mukino.”

Haringingo yashimangiye ko nta mahirwe ikipe ye yari ifite kuko hari imipira yahinduwe mu izamu umunyezamu yagaruye.

Yakomeje agira ati: “Ni ibintu twari twateguye, mwabonye ko byaduhaye umusaruro nubwo nta gitego twabonye ariko twashyize igitego kuri Black Bulls. Urebye ikipe twakinnye, uburyo twabonye n’ibitego badutsinze, ni ikipe natwe dushobora gutsinda ibitego bibiri (mu mukino wo kwishyura).”

Abajijwe impamvu Elie Tatou atagaragaye kuri uyu mukino, ahubwo akaba yari yicaye mu bafana, Haringingo yavuze ko nta kibazo afite ahubwo kuba atamukinishije ari amahitamo ye nk’umutoza kuko yabonaga ko adakenewe.

Ati: “Muzi ko ameze neza ugereranyije n’iki? Ameze neza nta mvune afite ariko uburyo twari twateguye gukina byabaye ngombwa ko tutamukinisha, ni amahitamo y’umutoza. Kuba nta mvune afite, ni byo, ariko uburyo twari twateguye bwo gukina, ntekereza ko ari bwo bwatumye aba atari mu rutonde.”

Umukino wo kwishyura uzabera i Maputo ku wa 24 Ukwakira 2026, Gikundiro izaba isabwa kwishyura ibitego yatsinzwe ndetse ikarenzaho ibindi. ‎Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi, izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Umutoza Haringingo Francis yavuze ko ikipe ye yabuze amahirwe ariko itarushijwe na Black Bulls

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA