Brazil: Umwuzure wahitanye 90 abasaga 100 baburirwa irengero
Mu Mahanga

Brazil: Umwuzure wahitanye 90 abasaga 100 baburirwa irengero

KAMALIZA AGNES

May 8, 2024

Umwuzure wibasiye Brazil umaze guhitana abantu bagera kuri 90 mu gihe 131 bakomeje kuburirwa irengero ndeste  150 000 ntibafite aho kuba.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi baracyari kwimura abagizweho ingaruka n’umwuzure bo mu gace ka Rio Grande do Sul mu majyepfo y’iki gihugu, aho benshi bataka inzara no kubura aho kuba.

Mu nkengero z’umujyi wa Eldorado do Sul, mu bilometero 17 uvuye mu murwa mukuru, Porto Alegre, abantu bahunze ingo zabo baryamye mu mihanda batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza , Reuters ko bashonje.

Ikigo cya Leta kirengera Abaturage (SCDA), cyatangaje ko abamaze gupfa bagera kuri 90 mu gihe iperereza rigikomeje ku bandi bataraboneka naho 155 000 ntibafite aho kuba. 

Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu cyumweru gishize, yatumye inzuzi zuzura, imijyi yuzuramo amazi, imihanda   n’ibiraro birangirika.

Abantu hafi ibihumbi magana atanu bo mu mijyi itandukanye nta muriro w’amashanyarazi bafite mu gihe ibigo bishinzwe iby’amashanyarazi bivuga ko byabaye biyakupye kubera imvura idasanzwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA