Bugesera: Harabarurwa ubutaka busaga 40,000 butarabarurwa
Ubukungu

Bugesera: Harabarurwa ubutaka busaga 40,000 butarabarurwa

KAYITARE JEAN PAUL

May 8, 2024

Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba karatangaza ko hari ubutaka 42, 996 butanditswe. Ni ubutaka bw’abaturage ariko batatangiye amakuru muri sisiteme bityo bukaba butagaragaza ba nyirabwo.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo byinshi bishingiye ku butaka, Akarere ka Bugesera kateguye icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka ‘Land Week’ cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2024.

Ntukanyagwe Eric, Umuyobozi w’ishami ry’ubutaka n’ibikorwa remezo mu Karere ka Bugesera, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kubona butaka butabaruwe hatangiye ubukangurambaga bwo kububarura.

Muri ubwo bukangurambaga, Ntukanyagwe avuga ko ubuyobozi bwakanguriye abaturage kuza gutanga amakuru y’ubutaka no gutanga ibyemezo.

Abahereweho bakemurirwa ibibazo by’ubutaka, ni abantu bafite utujeto yaba ufite kamwe, tubiri cyangwa dutatu, uwo ngo ni we ubuyobozi bwahereyeho.

Yagize ati: “Icyiciro cya Kabiri tuzareba uvuga ko afite ubutaka ariko akaba adafite akajeto na kamwe, abo bizasaba ko tujya gupima nkuko byakozwe mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yavuze ko biteze kwakira abaturage benshi bafite ibibazo by’ubutaka kandi ko bizahita bikemuka.

Yagize ati: “Uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’ubutaka harimo no gushyiraho icyumweru cy’ubutaka.”

Meya wa Bugesera avuga ko muri iki cyumweru kuba abaturage baza ari benshi bazanye ibibazo by’ubutaka byaba ari byiza kuko hazaba hari inzego zitandukanye kugira ngo zikemure ibibazo by’abaturage.

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko buteganya kongera umubare w’abakozi muri serivisi z’ubutaka biturutse ku bwinshi bw’amadosiye y’ubutaka Akarere kakira.

Meya Mutabazi yavuze ko ibindi bibazo by’ubutaka biba bishingiye ku izungura, abigabiza ubutaka bwa Leta, abatemeranywa ku mbago z’ubutaka, n’ibindi ibyo byose ngo birasaba ko bazagenda babikosora muri iki cyumweru.

Ati: “Icyo tuba twifuza nuko bihita bikemuka kandi inshingano zacu zigakomeza.

Ibibazo by’abaturage twarangaranye cyangwa byatinze gukemuka, bizakemuka muri iki cyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka.”

Mu Karere ka Bugesera hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka mu gihe hakigaragara amakimbirane ashingiye ku butaka cyane ko n’ibibazo byinshi byakirwa mu Karere ari byo byiganje.

Abaturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka, bazajya bakirirwa ku mbuga y’ibiro by’Umurenge wa Nyamata muri iki cyumweru cyose cyahariwe serivisi z’ubutaka mu Karere ka Bugesera.  

Bugesera habarurwa ubutaka busaga ibihumbi 40 butarabarurwa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA