Byinshi ku mirima y’urumogi yatahuwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe 
Amakuru

Byinshi ku mirima y’urumogi yatahuwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

July 14, 2026

Mu myaka itanu ishize, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yatahuwemo imirima y’urumogi iri ku buso butandukanye busaga hegitari 1,3 (metero kare zisaga 13 000), yagiye ihingwa n’abagizi ba nabi bahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri iyo Pariki. 

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe buhamya ko ubuhinzi bw’urumogi buri mu bikorwa by’abaturage biyangiza, byiyongera ku gutwika, ubuhigi, ubuvumvu, kwahiramo ubwatsi bw’amatungo, gukuramo imbuto z’ibiti, gutemamo ibiti, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ibindi. 

Umuyobozi w’Ikigo Gicunga Pariki (Nyungwe Management Company), Niyigaba Protais yavuze ko mu mwaka wa 2021 havumbuwe metero kare 74 zihinzego urumogi, mu 2022 hatahurwa metero kare 7 098,5, mu 2023 havumburwa metero kare 336, mu 2024 havumburwa metero kare 1 786 na ho mu 2025 havuburwa metero kare 3 892,5 zabonetse ku gice cy’Akarere ka nyaruguru. 

Niyigaba avuga ko hari urwagiye rutahurwa ari bwo rugiterwa, hakaba n’urwatahuwe rugeze igihe cyo gusarurwa, ariko ngo abaruhinga bigorana kubatahura no kubafata kuko babikora mu ibanga rikomeye ndetse bakaruhinga ahantu bizeye neza ko hadakunze kugendwa mu ishyamba ry’inzitane. 

Akomeza avuga ko iyi mirima itahurwa kuko abakozi ba Pariki baba bakoze akazi kabo neza ko kugenzura, gukumira no kurwanya ibyakwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, akongera kwibutsa ko ubuhinzi muri yo butemewe.

Ati: “Ubuhinzi bwose muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ntibwemewe. Noneho iyo bubaye ubw’urumogi busanzwe butanemewe no hanze yayo, ari icyaha gisanzwe gifite amategeko agihana, biba bishyira mu kaga gakomeye ababyishoramo. Turasaba abaturage kwirinda icyakwangiza Pariki cyose kirimo n’ubwo buhinzi butemewe. Ahubwo baharanire kubyaza umusaruro ugaragara amahirwe y’iterambere abageraho bitewe n’uburyo baba bayibungabunze.”

Uzabakiriho Céléstin wo mu Murenge wa Muganza, wahoze ari rushimusi muri iyi Pariki akabivamo uyu munsi akaba ari umurinzi wayo, avuga ko gutahura imirima y’urumogi biborohera kuko biri mu byo bahoze bakora batarahinduka. 

Ati: “Ubuhinzi bw’urumogi bwangiza ishyamba cyane kuko babanza gutema ibihuru n’ibyatsi biri aho bagiye kuruhinga kandi baba binjiyemo imbere cyane, utanamenya inzira banyuzemo kuko turutahura ahaba hahishe cyane ku buryo no kubona inzira ijyayo biba bigoranye. Hari igihe tubafata barusohokanye ishyamba cyangwa tukagwa kuri iyo mirima yarwo. Iyo tuyigezeho turarurandura tugatanga raporo ababishinzwe bakarwangiza.”

Me Niyitegeka Jonas, Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye ufasha iyi Pariki mu rwego rw’amategeko, avuga ko nubwo ibikorwa biyangiza bigenda bigabanyuka hakwiye kongerwa imbaraga mu gukurikirana no guhana abafatirwa mu byaha nk’ibi.

Ati: “Hari nk’igihe umugenzacyaha bamuzanira uwafashwe yahiramo ubwatsi, atemamo igiti, ahingamo cyangwa ashakamo imishingiriro y’ibishyimbo, akumva ni icyaha cyoroshye kitagatumye uwagikoze afungwa, ahubwo yakwigishwa agataha. Ni ko aba abibona ariko binakwiye kumvikana ko uyu wahiramo anashobora guhakuramo ubuki, cyangwa guhingamo n’ibyo bihingwa bibujijwe akaba yakwangiza kurushaho. Hakwiye kutabaho koroshya uwafatiwemo, agahanwa by’intangarugero byabera isomo abandi bigacika burundu.”

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Pariki, abahagarariye Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Akarere ka Nyaruguru mu cyumweru gishize, inzego zose zagaragaje ubushake bwo kongera imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. 

Kayitare Albert, ushinzwe igenamigambi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu muri RDB, agashami gashinzwe kubungabunga Pariki z’Igihugu, yavuze ko kugaragaza amakuru abantu benshi batamenya arimo n’ubwo buhinzi bw’urumogi ari ingenzi mu gukumira ibyaha n’abangiza Pariki. 

Ati: “Abo bahingamo urumogi bo baba bakora ibyaha byinshi. Ubwabyo ubikoze yinjiyemo bitemewe, ahinzemo ibitemewe n’ubusanzwe bihanirwa bikomeye ari yo mpamvu baruhinga ahihishe cyane, anashobora gukora n’ibindi byose bibujijwe, nko gutwika aho agiye kuruhinga n’ibindi bibi ari yo mpamvu n’ibyo bigomba kumenyekana ko bihakorerwa bikarwanywa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko ubukangurambaga bukomeje ngo abaturage bose bumve neza akamaro kanyuranye iyi pariki ibafitiye, banahereye ku nyungu babona ziyiturutsemo zirimo akazi n’ibindi bahabwa.

Ati: “Dusanzwe dukora ibikorwa binyuranye byo kuyibungabunga. Abo bakoramo ibitemewe, iyo bafashwe tunabereka ko hari amahirwe ayirimo ashobora kubageraho batagombeye kuyijyamo, tukabashishikariza kuyabyaza umusaruro.” 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko ingamba zinyuranye zo kubungabunga iyi Pariki zituma ibikorerwamo bibujijwe bimenyemana bigatahurwa
Umuyobozi w’Ikigo Nyungwe Management Company, Niyigaba Protais avuga ko guhinga muri Nyungwe ari icyaha gikomeye abaturage bagomba kwirinda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA