Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Mata 2022 habaye tombora y’uko amakipe azahura mu gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika “CAN 2023” izabera muri Cote d’Ivoire taliki 23 Kamena kugeza 23 Nyakanga 2023.
Muri iyi tombola yabereye muri Studio za Super Sport TV i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yisanze mu itsinda L rya 12 hamwe n’ikipe y’igihugu ya Senegal ifite igikombe cy’Afurika giheruka “CAN 2021”, Benin na Mozambique .
Iyi ni inshuro ya mbere ikipe y’u Rwanda “Amavubi” ihuriye mu itsinda rimwe na Senegal mu mikino yo gushaka itike. Gusa iyi kipe y’u Rwanda ni inshuro ya gatatu igiye guhura na Mozambique ikaba iya kabiri igiye guhura na Benin.

Mu gushaka itike ya CAN 2017 yari mu itsinda rimwe na Mozambique aho mu mukino ubanza wabereye i Maputo, Amavubi yatsinze igitego 1-0 naho mu mukino wo kwishyura, Mozambique igatsindira Amavubi i Kigali ibitego 3-2.
Mu gushaka itike ya CAN 2021 nabwo Amavubi yari kumwe na Mozambique mu itsinda. Umukino ubanza wabereye i Maputo, Mozambique yatsinze Amavubi ibitego 2-0 naho umukino wo kwishyura wabereye i Kigali, Amavubi atsinda Mozambique igitego 1-0.

Mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2012, Amavubi yari kumwe na Benin mu itsinda, umukino ubanza wabereye i Kigali, Benin yatsinze Amavubi ibitego 3-0 naho umukino wo kwishyura Amavubi atsinda Benin igitego 1-0.

Mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 iheruka, Amavubi yari kumwe na Cameroun yari ifite itike, Mozambique na Cap Vert. Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 6 aho mu mikino 6 yatsinze umwe, inganya 3 itsindwa 2. Cameroun ni yo yasoje iyoboye itsinda F n’amanota 11 ikurikirwa na Cap Vert n’amanota 10 naho Mozambique isoreza ku mwaya wa nyuma n’amanota 4.
Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” iheruka kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu 2004 “CAN 2004” ubwo iyi mikino yaberaga muri Tunisia.
Uko amatsinda ateye
Mu itsinda A harimo Nigeria, Sierra Leone , Guinea-Bissau na São Tomé & Príncipe. Itsinda B rigizwe na Burkina Faso, Cape Verde, Togo na Eswatini. Itsinda C ririmo Cameroun, Kenya, Namibia n’u Burundi. Itsinda D rigizwe na Misiri, Guinea, Malawi na Ethiopia.
Itsinda E ririmo Ghana, Madagascar, Angola na Central African Republic. Itsinda F rigizwe na Algeria, Uganda, Niger na Tanzania. Itsinda G ririmo Mali, Congo Brazzaville, Gambia na South Sudan. Itsinda H rigizwe na Côte d’Ivoire, Zambia, Comoros na Lesotho. Itsinda I ririmo RDC, Gabon, Mauritania na Sudan. Itsinda J rigizwe na Tunisia, Guinea Equatorial, Libya na Botswana. Itsinda K ririmo Maroc, South Africa, Zimbabwe na Liberia naho itsinda L ririmo Senegal, Benin, Mozambique n’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, ikipe ya Kenya na Zimbabwe mu gihe ibihano zafatiwe na FIFA bizemezwa zizahita zikurwa mu makipe azakina imikino yo gushaka itike aho amatsinda zari ziherereyemo (C na K) hakina amakipe 3.
Muri buri tsinda hazazamuka amakipe 2 ya mbere yose hamwe abe 24 ari yo azakina CAN 2023. Mu itsinda H ririmo Cote d’Ivoire, Zambia, Comoros na Lesotho kuko Cote d’ivoire ifite itike nk’izakira imikino ya nyuma, umwanya izasorezaho wose izakomeza hazamuke indi kimwe imwe ubwo izaba yabaye iya mbere.
Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora mu matsinda izatangira muri Kamena 2022 isozwe muri Werurwe 2023.