Perezida Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen. Muhoozi Kainerugaba bakinnye Besketball, nyuma yuko Gen Muhoozi ageze mu Rwanda ku wa 25 Nyakanga 2026 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira ubufatanye n’umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Amafoto y’abo bombi bakina uwo mukino yashyizwe ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, n’umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya politiki muri Uganda, Andrew Mwenda wagaragaje ko nubwo bakinnye ariko we yakoze amakosa atihanganirwa.
Yagize ati: “Nakinnye Basketball na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba. Amakosa nakoze muri uwo mukino ni menshi ku buryo nakwandikwa mu gitabo cya Guinness World Records nk’umukinnyi wabaye mubi kurusha abandi bose mu mateka.”
Mbere y’uwo mukino Perezida Kagame Gen. Muhoozi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano mu Karere, umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse n’izindi ngingo zireba umutekano, amahoro n’ituze ry’Akarere.
Akigera i Kigali ku wa 25 Nyakanga, Gen. Muhoozi yakiranwe urugwiro na Gen. Mubarak Muganga n’abandi barimo Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’Igihugu.
Gen. Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025, icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, anasura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.
No mu mwaka wa 2022 Perezida Kagame yagabiye inka z’inyambo Gen. Muhoozi Kainerugaba nk’ikimenyetso cy’ubushuti n’icyubahiroubwo yari yasuye u Rwanda, akamwakira mu rwuri rwe ruri mu Bugesera.
Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kinini wifashe neza; ushingira ahanini ku bufatanye mu nzego zirimo iz’umutekano, ubucuruzi n’ibindi.

