Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe
Politiki

Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe

KAYITARE JEAN PAUL

May 9, 2024

Kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centafrique MINUSCA, zambitswe imidali y’ishimwe kubera umwete zigaragaza mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Umuhango wo kwambika imidali ingabo z’u Rwanda wabereye ku cyicaro cya batayo ya Rwanbatt-12 giherereye i Socatel M’poko mu Murwa mukuru i Bangui.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza, Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), yashimye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kugarura umutekano muri Centrafrique.

Yagarutse by’umwihariko ku kamaro k’ibyo bakorera abaturage ba Centrafrique ndetse n’ubutumwa bwo kugarura amahoro, ibintu ingabo z’u Rwanda zikora kinyamwuga ndetse n’umurava hagamijwe kuzuza inshingano zabo muri MINUSCA.

Lt Col Joseph Gatabazi, umuyobozi wa Batayo Rwandbatt-12 yashimye uburyo bashyigikirwa ndetse n’inama bagirwa n’ubuyobozi bwa MINUSCA hakiyongeraho n’abafatanyabikorwa batandukanye bafasha abari mu butumwa bw’amahoro kuzuza inshingano zabo.

Yasabye abasirikare b’u Rwanda bose bari mu butumwa bw’amahoro gukomeza gukorana umurava mu gihe basigaje mu butumwa bw’amahoro.

Umuhango wo kwambika imidali ingabo z’u Rwanda witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abagize guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique, Amb Olivier Kayumba uhagarariye u Rwanda muri CAR ndetse n’abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA