CHAN 2023: Ikipe y’u Rwanda yanganyije na Ethiopia mu mukino ubanza

CHAN 2023: Ikipe y’u Rwanda yanganyije na Ethiopia mu mukino ubanza

Imvaho Nshya

August 27, 2022

Ethiopia 0-0 Rwanda

Taliki 03-09-2022

Rwanda-Ethiopia (Huye-15h00)

Ku wa Gatanu taliki 26 Kanama 2022 i Dar Es Salaam muri  Tanzania kuri Benjamin Mkapa Stadium habereye umukino ubanza  wo gushaka itike ya CHAN 2023  aho ikipe y’u Rwanda yanganyije  na Ethiopia 0-0.

Nyuma y’uyu mukino ubanza, ikipe  y’u Rwanda igomba kwitegura umukino wo kwishyura biteganyijwe ko uzabera kuri Sitade ya Huye  taliki 03 Nzeri 2022.

Kugeza ubu aya makipe yombi aracyafite amahirwe yo kubona itike. Ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda cyangwa kunganya mu bitego hakitabazwa penaliti mu gihe  ikipe ya Ethiopia kunganya mu bitego cyangwa gutsinda yahita ibona itike.

Si ubwa mbere ikipe y’u Rwanda igiye guhura na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN kuko muri 2019  mu gushaka itike ya CHAN 2020,  ikipe y’u Rwanda yabonye itike isezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

Muri 2017 mu gushaka itike ya CHAN 2018 na bwo, ikipe y’u Rwanda yasezereye Ethiopia ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Mu gushaka itike ya CHAN 2014, ikipe ya Ethiopia yasezereye u Rwanda kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino yombi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA