Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe 
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe 

Imvaho Nshya

October 25, 2026

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) begukanye ibihembo mu marushanwa y’umupira w’amaguru, Volleyball no gusiganwa ku maguru, yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye (Loni).

Aya marushanwa yakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026. 

Mu mupira w’amaguru, Batayo ya RWANBATT-3 yegukanye igikombe itsinze ikipe ya UN House ibitego 3–0 ku mukino wa nyuma. Muri Volleyball RWANBATT-1 ni yo yegukanye igikombe itsinze RWANBATT-3 yasoreje ku mwanya wa kabiri.

Aya makipe yitwaye neza yashyikirijwe ibikombe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa UNMISS, Anita Kiki Gbeho, wayashimiye ku musaruro mwiza yagaragaje muri ayo marushanwa.

Batayo y’Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-2) zikorera i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, yitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye ku cyicaro cya UNMISS. 

Abasirikare ba RWANBATT-2 bihariye ibihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu mu cyiciro cy’abagabo.

Aya makipe yahize ayandi yambitswe imidari n’Umuyobozi w’Ibiro bya UNMISS muri Malakal, Alfred Orano, mu rwego rwo kubashimira umusaruro mwiza bagaragaje.

Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) wizihizwa tariki ya 24 Ukwakira buri mwaka kuva mu mwaka wa 1948.

Umukino wo gusiganwa ku maguru warakinwe
RWANBATT-1 ni yo yegukanye igikombe muri Volleyball

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA