Abitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza “CHOGM 2022″, taliki 23 Kamena 2022 bakinnye umukino wa gicuti, ubera ku kibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Crikcet i Gahanga.
Uyu mukino wari wateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” wahuje amakipe abiri yari agizwe n’abakinnyi batandukanye harimo abakiniye ibihugu byabo muri Afurika ndetse n’ahandi hatandukanye. Harimo kandi abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagabo ndetse no mu bagore na bamwe mu bakinnyi mu cyiciro cy’abagore bari mu makipe yari yitabiriye irushanwa ryo Kwibuka ryabaye taliki 09 kugeza 18 Kamena 2022.
Ikipe ya Commonwealth Select yari igizwe na bamwe mu bakinnyi nka Kruger van Wyk wakiniye New Zealand, David Seaman wakinnye umupira w’amaguru aho yabaye umunyezamu w’ikipe ya Arsenal n’ikipe y’igihugu y’ u Bwongereza.
Iyi kipe ya African select yari igizwe na Hamlton Maskadza wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ndetse na mugenzi Elton Chigumbura . Hari kandi Joe van Wyk wakiniye Afurika y’Epfo na Leonard Nhamburo wakiniye Zimbabwe ubu akaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore.
Uyu mukino watangijwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Louise Martin, Umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games Federation (CGF)”.


Muri uyu mukino, ikipe ya African select ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” aho mu dupira 120 (20 Overs ) yakoze amanota 154 , abakinnyi 3 bava mu kibuga. Ikipe ya Commonwealth Select yasabwaga amanota 155 yatangiye gukubita ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 129, abakinnyi 7 bava mu kibuga.

Ikipe ya African Select ni yo yegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 25 (25 runs).

Nyuma y’uyu mukino, David Seaman wakiniye ikipe ya Arsenal mu Bwongereza yatangaje ko yishimiye kuba ari mu Rwanda kuko ari inshuro ya mbere. Yavuze ko atari ubwa mbere akinnye umukino wa Cricket kuko akiri muto yawukinnye.
David Seaman yavuze ko uburyo u Rwanda rurimo gutera imbere muri siporo ari ibyo kwishimira.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yavuze ko iki gikorwa muri rusange cyagenze neza. Yakomeje avuga ko icyari kigamije ari uguha umwanya abitabiriye CHOGM 2022 bagasabana kuko ibihugu byinshi bibarizwa muri uyu muryango bikina umukino wa Cricket. Yagize ati : “Wabaye n’umwanya mwiza wo kwerekana isura y’umukino wa Cricket mu Rwanda.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier yavuze ko bahisemo kwakira abashyitsi baje muri CHOGM 2022 bifashishije uyu mukino wa Cricket kuko ari umwe mumikino ihuriweho cyane n’ibihugu biri muri uyu muryango.
Yakomeje avuga ko kandi byahuriranye n’uko uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Gahanga yubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu Bwongereza.

Shema agaragaza ko ibihugu bihuriye muri uyu muryango bigira imikino ibihuza aho uyu mwaka izabera i Birmingham mu Bwongereza aho n’u Rwanda ruzayitabira.
Yashimangiye ko mu gihe mu Rwanda habereye inama nk’iyi ikomeye baba bagomba no gushyiraho ibikorwa nk’ibi bya siporo kugira ngo abaje bagire umwanya wo guhura no kureba uko siporo imaze gutera imbere n’uko ikoreshwa mu kubona izindi nyungu.
Abakinnyi bari bagize amakipe yombi
Commonwealth Select: Kruger van Wyk (New Zealand), David Seaman (England), Dodda Ganesh (India), Dusingizimana Eric (Rwanda), Rubagumya Clinton (Rwanda), David Johnson (India), Ishimwe Henriette (Rwanda), Ishimwe Gisele (Rwanda), Ed Pearson (England), Sunday Salome (Nigeria), Jawahar Manickam (India) na Will Mammand (England).

Umutoza yari Martin Suji ukomoka muri Kenya akaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagabo.

Africa Select : Hamilton Masakadza (Zimbabwe), Elton Chigumbura (Zimbabwe), Situart Carlisle (Zimbabwe), Ndikubwimana Didier (Rwanda), Mukama Denis (Rwanda), Joe van Wyk (South Africa), Leonard Nhamburo (Zimbabwe), Jeanet Mbabazi (Uganda), Bimenyimana Diane (Rwanda), Quentor Abel (Kenya), Nasra Nassoro (Tanzania) na Charles Haba (Rwanda).

Umutoza yari Stephen Musaale, usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda « RCA ».

Amafoto:









