Taliki 16-06-2022
Musanze FC-Rutsiro FC (Musanze-12h30)
AS Kigali-Etoile de l’Est FC (Nyamirambo-12h30)
Police FC-APR FC (Nyamirambo-15h00)
Kiyovu-Marines FC (Muhanga-15h00)
Taliki 17-06-2022
Gasogi United-Rayon Sports (Nyamirambo-15h00)
Etincelles FC-Mukura (Rubavu-15h00)
Taliki 18-06-2022
Gorilla FC-Espoir FC (Nyamirambo-15h00)
Gicumbi FC- Bugesera FC (Gicumbi-15h00)
Kuri uyu wa Kane taliki 16 Kamena 2022 harakinwa imikino y’umunsi wa nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru, umwaka wa 2021-2022.
Amahirwe y’igikombe ari hagati y’amakipe abiri ari yo APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63 ndetse na Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62.
Ikipe ya APR FC irakina na Police FC, umukino ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00) kuri iyi saha kandi, ikipe ya Kiyovu iraba ikina na Marines FC kuri Sitade ya Muhanga.
Mu mikino ya shampiyona ibanza, ikipe ya APR FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 naho Kiyovu itsindwa na Marines FC igitego 1-0.
Kugira ngo APR FC yisubize iki gikombe irasabwa gutsinda. Ikipe ya Kiyovu irasabwa gutsinda ariko APR FC igatsindwa cyangwa ikanganya.

Indi mikino iteganyijwe, ikipe ya Musanze FC irakira Rutsiro FC i Musanze (12h30) kuri aya masaha kandi ikipe ya AS Kigali izaba yakiriye Etoile de l’Est FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Imikino y’umunsi wa nyuma izakomeza taliki 17 Kamena 2022 aho ikipe ya Gasogi United izakira Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00) naho ikipe ya Etincelles FC yakire Mukura i Rubavu (15h00).
Shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 izasoza taliki 18 Kamena 2022 aho ikipe ya Gorilla FC izakira Espoir FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00) naho Gicumbi FC yakire Bugesera FC i Gicumbi (15h00).
Uko urutonde ruhagaze
Mbere y’imukino w’umunsi wa nyuma, ikipe ya APR FC irayoboye n’amanota 63 ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 62, Rayon Sports (47), AS Kigali (46), Mukura (44), Police FC (40), Musanze FC (40), Marines FC (37), Espoir FC (35), Bugesera FC (34), Etincelles FC (34), Gasogi United (33), Gorilla FC (30), Rutsiro FC (29), Etoile de l’Est FC (28) naho Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 18.