Ikipe ya BK BBC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda “ARPST”.
Iyi mikino yabaye taliki 21 na 22 Gicurasi 2022 ibera ku kibuga cya Stecol Corporation mu Karere ka Gasabo.
Ku wa Gatandatu taliki 21 Gicurasi 2022 hakinwe imikino ya ½ yitabiriwe n’amakipe ane yitwaye neza mu mwaka wa 2019-2020. Ikipe ya RwandAir BBC yatsinze Stecol BBC mu gihe BK BBC yatsinze Minisiteri y’Ingabo “MoD BBC”.
Taliki 22 Gicurasi 2022 hakinwe umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu. Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Stecol BBC yatsinze MoD BBC amanota 69-61 naho ikipe ya BK BBC yegukana igikombe itsinze RwandAir BBC amanota 98 kuri 78.


Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry yavuze ko yishimira uko iri rushanwa ryagenze kandi ashimira amakipe yaryitabiriye. Ati : “Icya mbere ni uko irushanwa ryagenze neza. Hitabiriye amakipe ane kubera ikibazo cy’igihe. Umwaka ushize twari twateguye imikino ya Volleyball, ubu duteguye iya Basketball, utaha wenda tuzategura umupira w’amaguru.”

Iri rushanwa ryo Kwibuka ryateguwe ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, ARPST ndetse na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”.