Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa mu guhererekanya ubumenyi bwihariye
umutekano

Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa mu guhererekanya ubumenyi bwihariye

TWAGIRA WILSON

November 26, 2026

Impuguke mu bwubatsi bwa gisirikare no gutegura ibisasu zo mu Ngabo z’u Bufaransa zasuye ishami ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rishinzwe ubwubatsi bwa gisirikare, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano no guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye.

Izo mpuguke ziyobowe na Lt. Col Benoît Saint-Paul, zari ziherekejwe na Colonel Cyril Chevauchet ushinzwe ibikorwa bya gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda, zakiriwe na Colonel Marie Claire Muragijimana, Umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe ubwubatsi bwa gisirikare.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa, binyuze mu kungurana ubumenyi n’ubunararibonye, cyane cyane mu bijyanye n’ubuhanga bwihariye bwa gisirikare.

By’umwihariko, ubu bufatanye bwibanda ku kongerera ubushobozi Ingabo z’u Rwanda mu gutahura, gukumira no guhangana n’ibikoresho biturika bikozwe mu buryo butemewe (C-IED), bishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibitero by’iterabwoba.

Ubu bufatanye butegerejweho gufasha Ingabo z’u Rwanda kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibi bikoresho bya gisirikare, binyuze mu guhererekanya ubumenyi, ubuhanga n’ubunararibonye hagati y’impande zombi.

Ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa bukomeje kwaguka

Uru ruzinduko rwo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo rubaye mu gihe u Rwanda n’u Bufaransa bikomeje kwagura ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano.

Ku wa 18 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2026, Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Afurika, Maj. Gen. Pascal Ianni yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije gushimangira imikoranire y’ibihugu byombi mu bya gisirikare n’umutekano.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje guhinduka mu bice bitandukanye by’Umugabane wa Afurika, bituma ibihugu byombi bishaka kurushaho kunoza ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare, ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’ingamba zo guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Mu ruzinduko rwe, Maj. Gen. Ianni yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.

Ibiganiro byibanze ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe ibikorwa muri Afurika n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), hibandwa ku bibazo by’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho.

Harimo kurwanya iterabwoba, ibikorwa byo gushyigikira amahoro, uburezi n’amahugurwa ya gisirikare, ndetse no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano.

Ku wa 19 Gicurasi 2026, Maj Gen Ianni yanasuye Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda gitangirwamo imyitozo ya giririkare (RDF Combat Training Centre), giherereye i Gabiro. Iki ni kimwe mu bigo u Rwanda rukoresha mu guhugura abasirikare no kubategura kuzuza inshingano zitandukanye za gisirikare.

Iki kigo gifite uruhare mu gutegura abasirikare b’u Rwanda kugira ngo bashobore kurinda igihugu no kwitabira ubutumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro, bukorwa ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye n’izindi nzego zo mu karere.

Ku munsi wakurikiyeho, Maj Gen Ianni yasuye Akarere ka Musanze, agezayo ikiganiro ku basirikare bitabiriye amasomo yo ku rwego rwo hejuru ategura abayobozi b’ingabo (Senior Command and Staff Course).

Muri icyo kiganiro, yasangije abo basirikare uko u Bufaransa busesengura impinduka mu miterere y’umutekano muri Afurika, agaragaza ibibazo bishya birimo gukwirakwira kw’imitwe y’intagondwa ikoresha urugomo, umutekano muke mu bice bimwe na bimwe bya Sahel no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ibyaha byambukiranya imipaka n’akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu mu guhangana na byo.

Icyo kiganiro cyanahaye abasirikare bakuru b’u Rwanda n’abandi bitabiriye ayo masomo umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mpinduka mu mutekano w’akarere, imiyoborere mu gisirikare n’imbogamizi nshya ingabo z’ibihugu bya Afurika zihura na zo mu bikorwa bya gisirikare.

U Rwanda rukomeje kugira uruhare mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro, burimo ubukorerwa muri Repubulika ya Santarafurika na Mozambique. Uruhare rw’u Rwanda muri ibyo bikorwa ni kimwe mu bituma rukomeza kwagura ubufatanye mu by’umutekano n’ibindi bihugu, birimo n’ibyo ku mugabane w’u Burayi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA