BNR yazamuye inyungu fatizo igera kuri 9,5% igipimo cyaherukaga mu 2009
Ubukungu

BNR yazamuye inyungu fatizo igera kuri 9,5% igipimo cyaherukaga mu 2009

SHEMA IVAN

November 26, 2026

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye inyungu fatizo (Central Bank Rate) iva ku 8,75% yariho mu mezi atatu ashize, igera kuri 9,5%, ikaba ari yo nyungu fatizo yo hejuru u Rwanda rugize kuva mu 2009, ubwo yari kuri 9%.

Ibi byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku myanzuro mishya Komisiyo ishinzwe Politiki y’Ifaranga n’ishusho y’urwego rw’imari mu Rwanda, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026.

Iri zamuka rije rikurikira izindi mpinduka BNR imaze igihe ikora mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro. Muri Kanama 2025, inyungu fatizo yayongereyeho amanota 0,25 iva kuri 6,5% igera kuri 6,75%, ariko mu Gushyingo uwo mwaka BNR ntiyagira icyo iyihinduraho.

Mu Gushyingo 2025 kugeza muri Gashyantare 2026, inyungu fatizo yari kuri 6,75%, mbere y’uko BNR iyizamura ikayigeza kuri 7,25%. Muri Gicurasi 2026, yongeye kuyizamuraho inota 1,00 igera kuri 8,25%, naho muri Kanama iyigeza ku 8,75%.

Iri zamuka ryo mu kwezi k’Ugushyingo 2026 ni irya kane ribaye muri uyu mwaka, rikaba rizanye inyongera y’amanota 0,75. Muri rusange, kuva mu mpera za 2025, inyungu fatizo imaze kwiyongeraho amanota 2,75, iva kuri 6,75% igera kuri 9,5%.

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko iri zamuka rigamije ahanini guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Mu kwezi k’Ukwakira 2026, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 19,5%.

Mu byatumye ibiciro bizamuka cyane harimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo izituruka imbere mu gihugu n’izituruka ku rwego mpuzamahanga.

Yongeyeho ko umusaruro muke w’ubuhinzi uri mu mpamvu zikomeye zituma ibiciro by’ibiribwa bikomeza kuzamuka. Ibi kandi byiyongeraho ingaruka z’amakimbirane akomeje mu Burasirazuba bwo Hagati, ashobora kugira uruhare mu izamuka ry’ibiciro by’ingufu n’ibindi bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA