Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye urubyiruko rwo muri Afurika gukora cyane, gushyira hamwe no kubyaza umusaruro amahirwe ahari, agaragaza ko iterambere ritagerwaho hatabayeho umuhate n’imikoranire.
Yabibukije ko nta nzira y’ubusamo ibaho iganisha ku iterambere rirambye, ariko ashimangira ko na Leta zifite inshingano zo gushyiraho politiki n’ibikorwa remezo byorohereza urubyiruko kugera ku ntego zarwo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga inama ya YouthConnekt Africa 2026, iteraniye i Kigali ku nshuro ya munani, ihuje urubyiruko, ba rwiyemezamirimo, abayobozi bakiri bato, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rufite, kuko ari rwo yagenewe kandi rushobora kuyabyaza umusaruro rukiteza imbere, rukanafasha umugabane wa Afurika gutera imbere.
Yagize ati: “Amahirwe ahari muyakoreshe, kuko ari mwe yashyiriweho. Ni bumwe mu buryo buzabafasha gutera imbere no kwiyubakira ejo hazaza heza. Nta kintu na kimwe mwageraho mutavunitse.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko hakenewe kumenya umusaruro inama za YouthConnekt zimaze gutanga, asaba urubyiruko rwazitabiriye mu myaka yabanje gutanga ubuhamya bugaragaza impinduka zagezweho binyuze muri zo.
Yagize ati: “Icyo dukeneye ni ukumva ubuhamya bwanyu, mwebwe ubwanyu mukatubwira uburyo amahuriro nk’aya ya YouthConnekt yahinduye ubuzima bwanyu. Mufate iya mbere mu gukemura ibibazo bibugarije, mukore ibishoboka kugira ngo muhindure ibintu.”
Yasabye kandi urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kubaka ahazaza ha Afurika, rushingiye ku gusobanukirwa amateka y’Umugabane, ibyagezweho n’ibitaragenze neza bigomba gukosorwa.
Guhitamo indangagaciro no kwigirira icyizere
Umukuru w’Igihugu yibukije urubyiruko ko guhitamo indangagaciro zikwiriye ari ingenzi, kuko ari zo zifasha umuntu kumenya uwo ari we, amahame agenderaho n’icyerekezo ashaka gukurikira.
Yarushishikarije kwigirira icyizere, kumva ko rushoboye kugera ku ntego zarwo no gukoresha neza imbaraga rufite.
Yagize ati: “Mwite ku mahitamo y’indangagaciro zikwiriye kuko zibafasha kumenya abo muri bo kandi zigomba kuba zishingiye ku kuri. Buri gihe mujye mwumva ko mushoboye, ko mufite amahirwe yo gutera imbere no kugera ku byiza bishoboka. Mwumve ko muri abanyembaraga, mukeneye gukoresha izo mbaraga kandi mukazikoresha neza.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko Afurika ifite urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhanga udushya no kwihangira imirimo, ariko ko hakiri imbogamizi zituma imishinga myinshi idakura ku rugero rwifuzwa.
Yavuze ko kuba hari urubyiruko rwinshi ruri mu bikorwa byo kwihangira imirimo ari amahirwe akomeye ku mugabane, ariko ko kudashyira hamwe no kubura imikoranire bihombya amahirwe menshi yo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi.
Yashimangiye ko ibigo byinshi byahinduye ubuzima bw’abantu ku Isi byubatswe n’abantu bahuje icyerekezo, bakorana kandi bagashyira hamwe imbaraga.
Ati: “Mwibuke ko sosiyete n’ibigo bikomeye ku Isi bitubatswe n’abantu bakoraga bonyine. Byubatswe binyuze mu mikoranire y’abantu basangiye icyerekezo. Natwe dukeneye gukora dutyo. Mukore cyane, mushyiremo imbaraga. Ibihembo birabategereje, natwe nk’abayobozi twiteguye kubashyigikira.”
Yijeje urubyiruko ko abayobozi bafite inshingano zo gukuraho inzitizi zirubangamira, binyuze mu gushyiraho Politiki nziza n’uburyo burufasha gukoresha ubushobozi bwarwo, ariko na rwo rukagira inshingano zo kudategereza ko byose birukorerwa.
Minisitiri w’Intebe wa Lesotho ashishikarije urubyiruko kwishakira ibisubizo
Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Ntsokoane Samuel Matekane na we yasabye urubyiruko rwa Afurika kugira icyerekezo, kwigirira icyizere no kwiyemeza, agaragaza ko kugera ku ntsinzi bitangirira ku muntu ubwe.
Yashimangiye ko urubyiruko rudakwiye guhora rutegereje ibisubizo biturutse ahandi, ahubwo rukwiye gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo by’ibibazo birureba no kubaka ubuzima rwifuza.
Lesotho yitabiriye iyi nama ihagarariwe n’urubyiruko 63 rugizwe n’abanyamwuga mu guhanga udushya na ba rwiyemezamirimo, bari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
YouthConnekt Africa 2026 ihuje urubyiruko rw’ibihugu bitandukanye
Inama ya YouthConnekt Africa 2026 iri kubera i Kigali kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Shaping the Generational Mission”, ishishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kugena icyerekezo cy’umugabane wa Afurika.
Abateguye iyi nama bari biteze yitabirwa n’abarenga 5 000 bayikurikiranira i Kigali, abandi 25 000 bakayitabira hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi nama igamije guhuza urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa kugira ngo bungurane ibitekerezo ku mahirwe yo kwihangira imirimo, guhanga udushya, kubona akazi no kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere rya Afurika.
Ibiganiro byayo byibanda kandi ku guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, inganda ndangamuco, imiyoborere, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’imibereho myiza y’urubyiruko.
Ku munsi wa mbere w’inama, abarimo Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Ntsokoane Samuel Matekane, na Visi Perezida wa Gabon, Alexandre Barro Chambrier, bitabiriye ibiganiro byahurije hamwe abayobozi n’urubyiruko ku nshingano zo kuyobora no gutegurira abazakurikiraho ahazaza heza.





