Ingamba z’abatorewe kuzuza imyanya y’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi
Politiki

Ingamba z’abatorewe kuzuza imyanya y’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 9, 2024

Ku wa 8 Gicurasi 2024, ni bwo hakozwe amatora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yabuze abayobozi bamwe na bamwe beguye mu minsi ishize.

Muri ayo matora, hatowe bane mu Bajyanama rusange ari bo  Dr. Uwizeye Odette, Karangwa Cassien, Habimana Alfred, Ngayaboshya Silas na Mukakalisa Francine wo muri 30% uhagarariye abagore.

Hakurikiyeho kuzuza Biro ya Njyanama, hatorwa  Dr Uwizeye Odette  ku mwanya w’Ubuyobozi yungirizwa na  Karangwa Cassien. Hujujwe na Komite Nyobozi, aho Habimana Alfred yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Hari hashize ukwezi n’ibyumweru bitatu Akarere ka Rusizi katagira umuyobozi w’Inama Njyanama, nyuma y’aho ku wa 16 Werurwe Uwumukiza Béatrice wayiyoboraga yeguye ku mpamvu ze bwite.

Na none kandi ku wa 2 Mata, Abajyanama bane barimo Kwizera Geovanie Fidèle wari Umuyobozi wungirije wa Njyanama na Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, beguriye rimwe na bo bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.

Umuyobozi mushya w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette, yabwiye Imvaho Nshya ko akurikije ubunararibonye afite mu iterambere no kuzamura imbereho y’abaturage aje akenewe, akishimira ko bataje gutangirira hasi kuko hari byinshi byakozwe bashima.

Yavuze ko bazanye ibitekerezo bishya biteza imbere Akarere kurushaho, agira ati: “Mu byo nimirije imbere ni ukwibanda ku miyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, ikanamuha umwanya wo kugira uruhare mu bimukorerwa. Tuzanagira umwanya uhagije wo kujya mu Mirenge n’Utugari, kugira ngo tumenye ibibazo by’ingutu abaturage bafite, dufatanye na Njyanama kubikemura turi hamwe nta kizatunanira.”

Umuyobozi mushya w’Inama Njyanama ya’Akarere ka Rusizi Dr Uwizeye Odette arahirira inshingano nshya

Dr Uwizeye Odette afite imyaka 50, akaba afite umugabo n’abana 2. Avuka mu Mudugudu wa Gihango, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Afite impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu miyoborere n’igenamigambi rirambye.

Mu cyiciro cya 3 cya kaminuza yize ibijyanye  n’imiyoborere n’imicungire y’amabanki, n’ikindi cyiciro cya 3 mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’imishinga. Mu cyiciro cya 2 cya kaminuza yize ibijyanye n’ubukungu.

Ubu ni umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’ububiko bw’amanota y’abanyeshuri muri Kamuniza y’u Rwanda ku cyicaro gikuru.

Ni n’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya IPAR. Yanabaye Umujyanama  muri Njyanama y’Akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi mushya wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred na we yijeje impinduka.

Ati: “Banyitgeho impinduka nyinshi mu iterambere ry’ubukungu bw’Akarere. Nkavukamo ndakazi n’ibibazo byako nagiye mbikurikirana. Gukorera hamwe n’abandi, kwita ku muturage, guca akarengane na ruswa, kuzamura ubukungu bushingiye cyane cyane ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi , ubukerarugendo n’ibindi byinjiriza Akarere ni byo nshyize imbere cyane. Ndasaba abaturage kudushyigikira, imbaraga n’ubushake birahari.”

Visi Meya Habimana Alfred w’imyaka 43, afite umugore n’abana babiri. Avuka mu Kagari ka Gasayo, Umurenge wa Gashonga, mu Karere ka Rusizi, akaba afite icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu mategeko.

Yakoze imirimo inyuranye mu Nzego z’ibanze no mu bikorera, ubu akaba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke.

Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Dushimimana Lambert, yashimye uburyo amatora yakozwe mu mucyo, yibutsa abatowe ko bataje gutembera, ahubwo baje mu nshingano zikomeye ariko zinoroshye bitewe n’uburyo bazabyitwaramo.

Yavuze ko Inama Njyanama ari wo mutwe w’Akarere, abasaba ko ubumenyi n’ubushake bazanye nk’amahirwe y’iterambere ry’Akarere n’Intara babikoresha batizigama bakongera umuvuduko mu iterambere basanze Akarere kagezeho.

Yakomoje kuri bombori bombori yari imaze iminsi muri aka Karere yanateye bamwe mu bajyanama basimbuwe gusezera.

Yagize ati: “Twagize ibibazo bitandukanye muri Njyanama yashize, kudakorana neza, kutihuta cyane n’ibindi. Nizere ko mwagiye mubikurikira, ntitwifuza kongera kumva nk’ibyo.”

Yavuze ko izo bombori bombori zakomye Rusizi mu nkokora, ati: “Nubwo itari inyuma cyane, dutekereza ko iyo idakomwa mu nkokora n’ibyo bibazo aho iri yagombye kuba yaraharenze, iyo abayobozi baba barakoranye. Dufite icyizere rero muri mwebwe, ubushobozi, ubunararibonye mwagaragaje mu byo mwatubwiye, turizera ko Akarere mugiye kukazamura hejuru cyane.”

Yamenyesheje Visi Meya Habimana Alfred ko ari we rutirigongo rw’iterambere ry’ubukungu bw’Akarere, amwibutsa ko afite inshingano yo guharanira ko kaba intangarugero mu Ntara y’Iburengerazuba ku bufatanye n’abaturage.

Ngayaboshya Silas, Umujyanama mushya
Karangwa Cassien watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama ya Rusizi
Mukakalisa Francine umujyanama mushya watowe muri 30% uhagarariye abagore

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA