Inganda eshatu zitunganya icyayi mu Rwanda, zirimo Mulindi Tea Factory, Nshili Kivu Tea Factory na Shagasha Tea Factory, zahawe ibyangombwa byemeza ko ibikorwa byazo byo gutunganya icyayi bikorerwa mu buryo butangiza ikirere, nyuma yo kuzuza ibisabwa mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ibyo byangombwa byatanzwe ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, nyuma y’igenzura ryakozwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Umuryango utegamiye kuri Leta, The Wood Foundation Africa.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Kamana Olivier, yavuze ko icyayi cy’u Rwanda gisanzwe gikundwa ku isoko mpuzamahanga, ariko kuba izi nganda zemejwe ko zigikora mu buryo butangiza ikirere bizongera agaciro kacyo.
Yagize ati: “Buri mwaka twohereza hanze y’u Rwanda icyayi cyinjiriza igihugu amadolari arenga miliyoni 114, kandi abahinzi bacyo bakaba ibihumbi 100.
Ubu rero twateye indi ntambwe. Dusanzwe tuzi ko icyayi cy’u Rwanda ari cyo kiryoha muri Afurika, ariko ubu noneho dutangiye kugira icyayi gihingwa ndetse kinatunganywa mu buryo butangiza ikirere.”
Kamana yavuze ko gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera ibidukikije mu buhinzi no gutunganya icyayi bizafasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yasobanuye ko ibikorwa byo gutunganya icyayi bishobora gusohora imyuka ihumanya ikirere, ariko ko inganda zashyizeho ingamba zo kugabanya iyo myuka no kubungabunga amashyamba.
Ati: “Inganda zacu zatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga ibidukikije no kwirinda kwangiza ikirere, kugira ngo uburyo icyayi gihingwa, gisarurwa, gitunganywa ndetse n’uburyo kijyanwa ku isoko byose bikorwe mu buryo burambye kandi butangiza ikirere.”
Igenzura ryakozwe ku bikorwa by’izi nganda mu mwaka wa 2025 ryagaragaje ko zishobora gukurura mu kirere umwuka wa karuboni urenze uwo zirekura mu gihe zitunganya icyayi, bituma zemererwa guhabwa ibyo byangombwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Bizimana Claude yavuze ko mu Rwanda habarurwa inganda 19 zitunganya icyayi, ariko ko kugeza ubu izigenzuwe ari eshatu, ari na zo zahawe ibyo byangombwa.
Yagaragaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bw’icyayi cy’u Rwanda bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, kuko kuba gikorerwa mu buryo burengera ibidukikije bishobora kuzongerera agaciro no kugikundisha abaguzi.
Yagize ati: “Byatangiye duhamagara impuguke mpuzamahanga ngo zidufashe ku buryo kumenya uko inganda zacu zihinga icyayi n’uburyo tukijyanama ku masoko mpuzamahanga i Mombasa.
Kuba izi eshatu zahawe ibyango ko zitangiza ikirere, bisabonuye ko ari inganda zifite umwirere izindi nganda zo muri Afurika zidafite. Bivuze ko ubu tugiye kuzamura ku buryo ibiciro by’izo nganda kizamuka. Ni n’urugendo rurerure kuko mu nganda 19 dufite twahereye kuri izo eshatu kugira ngo turebe niba byakorwa”.
Uko igenzura ryakozwe
Igenzura ryakozwe n’ibigo mpuzamahanga bifite ubuhanga mu gusuzuma no kwemeza ibikorwa bijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ikigo Focal Climate cyakoze isuzuma ry’ibanze ku buryo inganda zisohora imyuka ihumanya ikirere, mu gihe Earthood ari cyo cyakoze igenzura rya nyuma. Ibyo bikorwa byatewe inkunga na The Wood Foundation Africa.
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze Earthood yo mu Buhinde, Avinash Kumar, yasobanuye ko igenzura ryibanze ku kumenya ingano y’imyuka ihumanya ikirere buri ruganda rwasohoye mu mwaka wa 2025, kuva ku wa 1 Mutarama kugeza ku wa 31 Ukuboza.
Yavuze ko babanje gusaba buri ruganda gutanga amakuru agaragaza ingano y’imyuka ihumanya ikirere rwashyize hanze, ibarwa hashingiwe ku rugero rungana n’umwuka wa karuboni (Carbon dioxide equivalent).
Nyuma yaho, bagenzuye uburyo inganda zasohoye iyo myuka n’aho ituruka, harimo amashanyarazi, ingufu z’ubushyuhe, ingendo z’ibinyabiziga bitwaye abakozi n’ibindi bikorwa byazo.
Avinash yakomeje avuga ko banasuye izo nganda kugira ngo bagenzure mu buryo bufatika amakuru zatangaga, bareba aho ziherereye, umubare w’abakozi, ingano y’amashanyarazi n’ingufu z’ubushyuhe zikoresha ndetse n’ibindi bikorwa bishobora gusohora imyuka ihumanya ikirere.
Yagize ati: “Twagenzuye buri kintu cyose, tunasura inganda kugira ngo twemeze ko amakuru zatanga ahura n’ibyo twasanze aho zikorera.”
Yasobanuye ko nyuma y’iryo genzura, hakoreshejwe amahame mpuzamahanga y’ubuziranenge ISO 14064-3 agenga igenzura n’iyemezwa ry’imibare y’imyuka ihumanya ikirere, ndetse na ISO 14068 agenga ibikorwa byo kutongera imyuka ihumanya ikirere.
Avinash yavuze ko izi nganda zitagera gusa ku rwego rwo kuringaniza imyuka zirekura n’uwo zikurura, ahubwo ziwukurura ku kigero kirenze uwo zishyira mu kirere.
Yatanze urugero rw’uko inganda zishobora kurekura toni 100 z’umwuka wa karuboni, ariko zikabasha gukura mu kirere izirenga 100, bitewe ahanini n’ibiti n’amashyamba zifite.
Yavuze ko mu mibare , izi nganda zishobora kuba zirekura toni ziri hagati ya 28 000 na 30 000 z’umwuka wa karuboni, mu gihe zikura mu kirere hafi toni 50 000. Ahamya ko ibi bivuze ko umwuka wa karuboni zikurura uruta uwo zirekura, bikazishyira ku rwego rwo kurengera ikirere kurushaho.






