Inyeshyamba za CRP zahagaritse guhangana na FARDC i Bunia
Mu Mahanga

Inyeshyamba za CRP zahagaritse guhangana na FARDC i Bunia

Imvaho Nshya

November 25, 2026

Umutwe witwaje intwaro wa Convention for the Popular Revolution (CRP), uyobowe na Thomas Lubanga, watangaje ko uhagaritse ibikorwa byo kwagura ibice ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse ugasubira inyuma nyuma y’imirwano ukomeje kugirana n’Ingabo za Leta.

Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ni bwo uyu mutwe watangaje ko wahagaritse urugendo rwo kwigarurira Umujyi wa Bunia, Umurwa Mukuru w’Intara ya Ituri, uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa RDC.

CRP yavuze ko icyemezo cyo guhagarika ibitero no kuva mu duce yari imaze kwigarurira gishingiye ku bwumvikane bwagezweho mu biganiro wagiranye na Guverinoma ya RDC, byabaye ku bwunzi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Nk’uko byemejwe na Al Jazeera, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umunsi umwe uyu mutwe ufashe agace ka Iga-Barriere, kari ku ntera y’ibilometero 25 uvuye mu Mujyi wa Bunia. Kwigarurira aka gace byari byatumye Ingabo za Leta zisubira inyuma zigana muri Bunia.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike muri ako gace habera imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba n’Ingabo za Leta, yahitanye abantu ikanateza umutekano muke ku baturage.

Thomas Lubanga, uyobora CRP, yahoze ayobora umutwe wa Union of Congolese Patriots. Mu 2012, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamuhamije ibyaha byo kwinjiza abana mu gisirikare no kubakoresha mu ntambara, rumukatira igifungo cy’imyaka 14, aza kurekurwa muri Werurwe 2020 nyuma yo kurangiza igihano cye. 

Nubwo yarekuwe na ICC, Lubanga aracyati ku rutonde rw’abashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye.

Lubanga yatangaje ishingwa rya CRP mu mwaka wa 2025, bituma havuka undi mutwe urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Nubwo CRP yatangaje ko igiye guhagarika imirwano, Ingabo za RDC zayishinje gukomeza kugaba ibitero ku birindiro byazo no ku baturage.

Mu itangazo ry’Ingabo za RDC, zavuze ko ibitero byagabwe mu duce twa Pacio, Mabanga na Liko, bigahitana abasirikare n’abasivili, gusa ntizatangaje umubare w’abaguye muri ibyo bitero.

Imirwano yahungabanyije ibikorwa byo kurwanya Ebola

Imirwano yo mu Ntara ya Ituri yanagize ingaruka ku bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu benshi muri RDC.

Ku wa 23 Ugushyingo 2026, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko imirwano yabereye hafi y’ibitaro byo muri Ituri yahungabanyije ibikorwa byo kwita ku barwayi ba Ebola.

Yavuze ko amakora mu rwego rw’ubuzima n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubutabazi byabaye ngombwa ko bihisha mu cyumba cy’ababyeyi barimo kubyara mu gihe kirenga amasaha 24, kubera imirwano yari hafi y’aho bakoreraga.

Yasobanuye ko umutekano muke washyize mu kaga abarwayi, imiryango yabo n’abakozi b’ubuzima, anasaba ko imirwano ihagarara kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikomeze.

Bimwe mu bitangazamakuru bikorera muri RDC, bivuga ko imirwano yongeye kubura guhera mu mpera z’icyumweru gishize yatumye ibihumbi by’abaturage bahunga ingo zabo berekeza mu Mujyi wa Bunia bashaka umutekano.

Inkuru ya Al Jazeera na Anadolu Agency zivuga ko iki cyemezo cya CRP gishobora kugira uruhare mu kugabanya ubushyamirane muri ako gace, nubwo hakiri impungenge z’umutekano w’abaturage n’ingaruka z’imirwano ku bikorwa by’ubutabazi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA