Phanuel Kavita yatandukanye na Birmingham Legion
Siporo

Phanuel Kavita yatandukanye na Birmingham Legion

SHEMA IVAN

November 25, 2026

Ikipe ya Birmingham Legion yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko itazakomezanya na myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Phanuel Kavita Mabaya, wari umaze imyaka itandatu ayikinira.

Ku mugoroba wo ku wa 24 Ugushyingo 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ishimira uyu mukinnyi ku gihe cyose yayimazemo. Kavita yari asanzwe ari kapiteni w’iyi kipe.

Mu butumwa yahaye abafana ba Birmingham Legion, Phanuel Kavita yabashimiye urukundo n’inkunga bamugaragarije mu myaka itandatu yamaze muri iyi kipe.

Yagize ati: “Imyaka itandatu, ibihe byinshi bitazibagirana n’urugendo rwiza twagiranye namwe, bafana bacu. Murakoze byimazeyo ku rukundo, ishyaka n’ubwitange mwatugaragarije muri uru rugendo rwose. Ni mwe mwatumye rugira agaciro n’ubwiza budasanzwe.”

Yakomeje agira ati: “Mu bihe byiza n’ibikomeye, mu gutsinda no gutsindwa ndetse no mu bindi byose twanyuzemo, mwahoranye natwe. Mbega urugendo rwiza kandi rushimishije twagize! Murakoze kuba mwarabaye igice cy’iyi nkuru idasanzwe.”

Phanuel Kavita w’imyaka 31 yageze muri Birmingham Legion mu ntangiriro za 2021, avuye muri Puerto Rico FC yari amazemo imyaka ine, kuva mu 2017.

Mu Ugushyingo 2024, ni bwo yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Kugeza ubu amaze kuyikinira imikino 11, akaba yarayitsindiye igitego kimwe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA