Itorero Intayoberana ryateguye igitaramo gishishikariza urubyiruko gukora cyane
Imyidagaduro

Itorero Intayoberana ryateguye igitaramo gishishikariza urubyiruko gukora cyane

Imvaho Nshya

July 7, 2026

Ubuyobozi bw’Itorero Intayoberana bwatangaje ko burimo gutegura igitaramo ku nshuro ya Karindwi cyiswe ‘Gira u Rwanda’ kigamije gushishikariza urubyiruko gukora rukavana amaboko mu mifuka kuko ibyiza biharanirwa.

Kayigemera Sangwa Aline, umuyobozi w’Itorero Intayoberana, yavuze ko kwita igitaramo ‘Gira u Rwanda’ ari indamukanyo nziza iri torero ryifuriza Umunyarwanda wese ndetse n’abarukunda.

Agira ati: “Dufite Imana n’u Rwanda! ugira Imana, agira amahoro nk’ayo dufite, ugira Imana agira Igihugu!”

Igitaramo ‘Gira u Rwanda’, Kayigemera avuga ko intego yacyo isanzwe iri mu nshingano z’Itorero Intayoberana by’umwihariko ngo ni ugusigasira umuco w’Abanyarwanda no kuwimakaza.

Akomeza agira ati: “Igitaramo kigamije ahanini gushishikariza urubyiruko gukora cyane, gukomeza gutwaza no kudacika intege kuko ibyiza biraharanirwa kandi bikabungabungwa ndetse bigasigasirwa.”

Itangazo ryashyizwe hanze n’Itorero Intayoberana, rigaragaza ko igitaramo ‘Gira u Rwanda’ kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Serena Hoteli.

Kayigemera Sangwa Aline, umuyobozi w’Itorero Intayoberana, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo abantu bakwitega mu gitaramo barimo kubategurira, ari uko kizaba kiryoheye amatwi n’amaso kandi kizaba ari umwimerere.

Agira ati: “Ikindi kandi igitaramo kirimo ibihangano biryoshye, birangwa n’udushya ndetse n’ibindi bikumbuwe n’abataramyi. Twakoze ibitaramo byinshi.”

Itorero Intayoberana rimaze imyaka icumi ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda by’umwihariko mu mbyino gakondo.

Ni itorero rifite ababyinnyi barenga 40 rikaba rimaze gukora ibitaramo birenga 250 mu bihugu birenga 25.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA