Peter Okoye yibasiwe nyuma y’uko yishimiye ko abana be bazi Igifaransa
Imyidagaduro

Peter Okoye yibasiwe nyuma y’uko yishimiye ko abana be bazi Igifaransa

MUTETERAZINA SHIFAH

July 28, 2026

Umuhanzi w’injyana ya Afrobeats akaba n’umwe mu bari bagize itsinda rya P-Square ryatandukanye, Peter Okoye wakomeje umuziki nka Mr P, yibasiwe nyuma yo kuvuga ko indimi kavukire zikoreshwa muri Nigeria zidafasha cyane nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa.

Kwibasirwa k’uwo muhanzi byabaye ku mugoroba w’itariki 27 Nyakanga 2026, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza uko yishimiye kuba abana be bashobora kuvuga neza Igifaransa badategwa. Yanditse ati: “Ndi i Paris! Kubona abana banjye bavuga Igifaransa nta nkomyi bituma ntekereza ko rimwe nzagura inzu yanjye hano i Paris.”

Ibyo yanditse byakuruye impaka nyinshi bamwe mu bamukurikira bamushyigikira abandi bamwibasira bamubaza niba uko yishimiye ko abana bazi indimi z’amahanga nibura yaba yarabigishije indimi kavukire. Uwiyita ‘o indicador’ yanditse ati: “Aremeza ko Icyongereza ari rwo rurimi rufite agaciro kanini mu burezi, mu bucuruzi no mu itumanaho ku Isi yose, bityo indimi z’iwabo zikaba zigarukira gusa ku bantu bazivuga kandi bazumva ndetse zidafite agaciro bizarangira na we nta gaciro afite.”

‘Oscar C.U’ we yagize ati: “Uyu ni umugabo ukuze w’Umunya-Igbo, umuhanzi waririmbye nyinshi muri urwo rurimi ndetse zikanakundwa akaba n’umubyeyi uvuga ngo indirimbo za Nigeria nta gaciro zifite? Ubwo se ntiwibuka ko uri icyamamare ibyo uvuze bifatwa nk’ihame? Bikwiye kugutera isoni rwose.”

Mu kubasubiza yashimangiye ko yamaze kubona ko amafaranga ari rwo rurimi Isi yose yumva bityo ururimi kavukire rwonyine ntacyo rwafasha umuntu. Ati: “Nsubiyemo nanone, indimi za Nigeria zifasha iki? Niba bikubabaje, genda ukubite umutwe ku rukuta. Ndi umuntu uzwi n’abantu benshi, none se bihuriye he n’ibyo tuvuze? Munyite amazina yose mushaka, ibyo ni ibyanyu. Ikibazo nyamukuru ni iki, Ese hari aho nigeze ninubira ko abana banjye badashobora kuvuga ururimi rwanjye? Oya”.

Yongeraho ati: “Umunsi ku wundi, Isi inyigisha ko amafaranga ari rwo rurimi mpuzamahanga abantu bose bumva bityo nishimiye ko bamenye indimi zizayabagezaho kandi namwe muntuka mubonye amahirwe abana banyu mwabajyana muri Amerika, mu Bwongereza n’ahandi.”

Peter Okoye yibasiwe mu gihe akomeje ingendo ahura n’abafana be mu bice bitandukanye by’Isi aho biteganyijwe ko tariki 15 Kanama 2026, azataramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo ‘Bhim Fest London’ kizabera muri ‘OVO Arena Wembley’ i London mu Bwongereza.

Mr P’ yashinjwe n’Abanya-Nigeria gutesha agaciro indimi kavukire zabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA