King David Academy yitwaye neza mu irushanwa ku muco
Amakuru

King David Academy yitwaye neza mu irushanwa ku muco

KAYITARE JEAN PAUL

May 10, 2024

Ishuri rya King David Academy riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ryegukanye irushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda ryahuje ibigo by’amashuri yisumbuye bifite porogaramu mpuzamahanga. Ni amarushanwa yabaye ejo ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024 muri Riviera High School ishuri riherereye mu Karere ka Gasabo.

Amarushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda yateguwe n’Inteko y’Umuco mu rwego rwo gusigasira umuco no kubungabunga umurage w’u Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2024, irushanwa ryegukanywe na King David Academy ku manota 85% rikurikirwa na Riviera High School ryagize 80%, St Paul International School 74% na Green Hills Academy 50%.

King David Academy yahawe ibihembo birimo 350,000 FRW, igikombe, icyemezo cy’ishimwe inagenerwa ibitabo by’imfashanyigisho biri mu rurimi rw’ikinyarwanda byatanzwe n’Ikigo cy’Uburezi REB.

Abanyeshuri bose bagize amatsinda ahagarariye amashuri yageze ku irushanwa rya nyuma, bemerewe gusura inzu ndangamurage aho bashaka hose mu Rwanda nta kiguzi.

Munyaneza Igisubizo Joy wiga King David Academy mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ubuzima (Mathematics, Chemistry and Biology) avuga ko bitoroshye gukoresha ikinyarwanda ku ishuri rifite porogaramu mpuzamahanga.

Ashimira ubuyobozi bw’ishuri bubafasha kwiga ikinyarwanda ari nayo mpamvu bitwaye neza mu irushanwa.

Yagize ati: “Ntabwo aba ari ibintu byoroshye ko umuntu akoresha ikinyarwanda, turashimira ikigo cyacu kuba cyaraduhaye uburenganzira bwo gukoresha ikinyarwanda ndetse tukanacyiga.”

Mutabazi Daren na we wiga King David Academy mu mwaka wa 6 mu ishami ry’amateka, ubuvanganzo n’ubumenyi bw’Isi (History, Literature and Geography) ashishikariza urubyiruko kurushaho gukunda no kuvuga ikinyarwanda.

Yishimira ko igikombe cyatashye muri King David Academy kandi ko babikesha Imana.

Ati: “Aya marushanwa yampaye ibyishimo, ampa no guhura n’abantu benshi naherukaga kera kandi nize byinshi.

Baduhaye n’igihembo cyo kujya mu nzu ndangamurage, icya mbere sindi umunyarwanda, ababyeyi banjye umwe ni umugande undi ni umukongomani rero nta nzu ndangamurage ndajyamo, byanshimishije cyane kuko nzajya muri Museum nige byinshi.”

Kazuba Jerry wiga Green Hills Academy mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye, avuga ko ari umumetisi bityo ko iyo abwiye abantu ko avuga ikinyarwanda ngo birabatungura cyane.

Kwitabira amarushanwa ku muco, Kazuba ahamya ko ari ibintu yishimira cyane nk’umumetisi.

Ati: “Ni byiza kwiga umuco wawe w’u Rwanda kuko hari byinshi wiga ukabasha kumenya ikikuranga.”

Uwacu Julienne, Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yavuze ko aya marushanwa agamije gutoza abato umuco, bagasobanukirwa ibiwugize ariko bakanoza ururimi rw’ikinyarwanda.

Ati: “Ni uburyo bwo gushishikariza amashuri kugira ubumenyi n’ubuhanga bitozwa abana cyangwa bwigishwa abana mu mashuri ntituzibagirwe umuco, umurage, ururimi kubera ko byinshi twiga bitugirira akamaro iyo bifite umusingi ukomeye ku mwana ahabwa akivuka n’ubundi bumenyi agenda yiga.”

MINUBUMWE yatangije ko amarushanwa yateguwe hagamijwe guhugura urubyiruko cyane cyane urwo mu mashuri yisumbuye ngo rumenye umurage uranga abanyarwanda.

Umwaka ushize igikombe cyatashye mu Ntara y’Amajyepfo muri Petit Seminaire St Fidelis ya Karubanda.

Uwacu Julienne, Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)
Kazuba Jerry wiga Green Hills Academy asubiza ibibazo imbere y’akanama nkemurampaka
Abanyeshuri ba Green Hills Academy bitwaye neza mu marushanwa
Abanyeshuri ba Riviera High School
Abanyeshuri ba St Paul International School bitabiriye amarushanwa

Amafoto: Lucie

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA