Kendric Lamar mu bakekwaho kurasa umuzamu wa Drake
Imyidagaduro

Kendric Lamar mu bakekwaho kurasa umuzamu wa Drake

MUTETERAZINA SHIFAH

May 8, 2024

Amakimbirane amaze iminsi hagati y’abaraperi babiri Drake na Kendric Lamar ari mu birimo gukorwaho iperereza ku cyateye iraswa ry’umusekirite urinda urugo rwa Drake.

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, umuvugizi wa Polisi y’i Toronto Insipecteri Paul Krawczyk yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye ku wa 7 Gicurasi 2024, avuga ko ubwo uwo musekirite yaraswaga Drake atari ari mu rugo.

Ubwo yabazwaga niba umwuka mubi n’iterana ry’amagambo bimaze iminsi biri hagati ya Drake n’umuraperi mugenzi we Lamar Kendric waba ubyihishe inyuma, umuvugizi wa Polisi yatangaje ko nabyo babirebaho.

Ati: “Dufatanyije n’itsinda rifasha Drake, turimo gukora iperereza dushingiye ku mashusho  y’ibyabaye, gusa kandi n’abo bafitanye amakimbirane bari mu bakekwa ikizava mu iperereza  muzakimenyeshwa, kandi rizagenda neza turabyizeye.”

Ku wa 06 Gicurasi 2024, abashinzwe umutekano ni bwo bemeje ko umuzamu ukorera mu rugo rwa Drake i Toronto, muri Canada yarashwe.

Batangaza ko uwo murinzi warashwe akiri mu bitaro aho arimo kwitabwaho.

Iraswa ry’umuzamu wo kwa Drake ribaye nyuma y’intambara y’amagambo amazemo igihe kigera mu kwezi hagati ya Drake na Kendric Lamar, yakajije umurego ubwo buri wese yashyiraga ahagaragara indirimbo zivuga nabi mugenzi we, bigateza impaka no mu bafana babo.

Nubwo bimeze bityo ariko ku ruhande rw’abavugira Kendric Lamar bo ntibifuje kugira icyo babivugaho.

Bivugwa ko iraswa ryabaye Drake atari mu rugo
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abakekwa ari benshi iperereza rikomeje

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA