MCI yamaganye iyirukanwa ry’abimukira 36  USA yohereje muri Cameroun
Mu Mahanga

MCI yamaganye iyirukanwa ry’abimukira 36 USA yohereje muri Cameroun

NYIRANEZA JUDITH

September 8, 2026

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu wa Mandela (Mandela Center International: MCI) wamaganye igisa n’icuruzwa ry’abimukira b’Abanyafurika 36 birukanwe muri Amerika bajyanwa muri Cameroun, wasabye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) kutarenza amaso icyo kibazo.

Nk’uko uyu muryango utegamiye kuri Leta, wabitangaje ku ya 7 Nzeri 2026, abantu 36 baturutse mu bihugu 9 bya Afurika bimuriwe ku butaka bwa Cameroun hakurikijwe amasezerano atavugwaho rumwe hagati ya Washington n’Umurwa Mukuru wa Cameroun, Yaoundé.”

Muri Cameroun, MCI yamaganye guceceka kw’abategetsi bo muri icyo gihugu, unasaba Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) kugira icyo ukora  ku bijyanye no kwimura abasaba ubuhungiro b’Abanyafurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nka Kameruni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa uhoraho wa MCI Jean-Claude Fogno avuga ko kugeza ubu, abantu 36 baturutse mu bihugu icyenda bya Afurika ari byo Angola, Etiyopiya, Ghana, Kenya, Maroc, RDC, Senegal, Sierra Leone na Zimbabwe bimuriwe muri Cameroun kuva muri Mutarama, bikorwa mu bihe by’ingendo 4 zitandukanye, aho bagiye ku ya 15 Mutarama, 16 Gashyantare, 29 Mata na 27 Gicurasi nk’uko amasezerano ya Washington yabiteganyaga.

Yagize ati: “Turasaba ko gahunda z’impunzi zikomeza. Aba bantu nta byangombwa bafite cyangwa ubuzima gatozi busobanutse, bubemerera kuba hano nk’impunzi, bakomeze bagengwe n’amategeko agenga ingendo.”

Nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Radiyo mpuzamahanga y’Abafarnsa, Amélie Tulet ngo birahangayikishije kuko mu bikorwa byo kubirukana bashobora gukorerwa iyicarubozo.

Ati: “Turahangayitse cyane kuko, muri abo bantu, batanu basubiye mu bihugu byabo nubwo bashobora gukorerwa iyicarubozo, barimo abagore babiri bo muri Maroc, umugabo wo muri Senegal wahatiwe gusubira mu gihugu cye cyane ko avugwaho kuba yari umutinganyi byatuma akorerwa ihohoterwa.  Turasaba ko Cameroun yemeza ko batazongera kwirukanwa mu gihugu cyabo, kandi tunashimangira ko ikomeza gahunda zirebana n’ibyerekeye impunzi.”

Jean-Claude Fogno yashimangiye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugomba gukurikirana iby’izo mpunzi.

Ati: “Twasabye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyiraho uburyo bwo gukurikirana aba birukanwa no kubuza ibihugu byose bya Afurika kwakira aba bimukira baturutse mu yindi migabane. Yaoundé ikaba ntacyo irasubiza.”

Liberia iherutse kwinjira ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika byemeye mu mezi ashize kwakira abantu birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo Sierra Leone, Guinée Equatoriale, Ghana, Rwanda, Sudani y’Epfo, Eswatini na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA