Minisitiri Dr. Bizimana yeretse urubyiruko umuzi w’ingengabitekerezo ya Jenoside
Politiki

Minisitiri Dr. Bizimana yeretse urubyiruko umuzi w’ingengabitekerezo ya Jenoside

KAYITARE JEAN PAUL

May 30, 2026

Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragarije urubyiruko umuzi w’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze uburyo Jenoside ishoboka ndetse n’iby’ingenzi byaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ ryitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, inzego zitandukanye ndetse n’urubyiruko rurenga 2 000 rwaturutse mu Turere dutandukanye.

Asobanura ko ingengabitekerezo ya Jenoside ihera ku kubaka buri igihe imitekerereze n’imyumvire yumvisha itsinda ry’abantu bamwe ko irindi tsinda ribangamiye imibereho yaryo, hagashingwa igice cy’abicwa n’igice cy’abagenewe kwica, iyi akaba ari yo yitwa Ingengabitekerezo ya Jenoside. Ashimangira ko kwica, biza bikurikiye ingengabitekerezo ari yo bishingiyeho.

Mu kiganiro yatanze, yagize ati: “Mu Rwanda, guhera mu mwaka wa 1957 hatangijwe polilitiki y’urwango rwibasiye Abatutsi, hahimbwa ingengabitekerezo ihakana ubunyarwanda bw’Abatutsi, ko Abatutsi baje mu Rwanda ari abanyamahanga kandi ari banyamuke bakandamiza Abahutu ari bo ba nyamwinshi bakaba ari nabo banyarwanda nyakuri.

Hashingiwe kuri iyi myumvire, higishijwe ko Abatutsi ari abagome ko Abahutu bagomba gukanguka bakishyira hamwe bakigaranzura Abatutsi bagasubirana igihugu cyabo.”

Ubu buryo bwo gufata Abatutsi bose bakamburwa ubunyarwanda, bagahimbirwa icyaha cyo kuba baragiriye nabi Abahutu, Abahutu bakigishwa ko igihugu ari icyabo bonyine, ko bagomba gukora ibishoboka byose bakakivanamo Abatutsi. Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko ari yo nkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana, agaragaza ingero zimwe na zimwe zifasha urubyiruko kumva ububi bw’iyo ngengabitekerezo yakwijwe mu banyarwanda.

Tariki 25 Nzeri 1959 Kayibanda n’itsinda ry’abo bari bafatanyije bagera ku Icyenda, bashinze ishyaka bise ‘Ishyaka ry’Iterambere ry’Abahutu’ mu gifaransa ryitwa Parmehutu.

Iri shyaka ryari ryubakiye kuri politike isenya ubumwe bw’Abanyarwanda bari bafitanye mu myaka yarengaga 850 u Rwanda rubayeho, ruyoborwa n’Umwami wari umuhuza w’Abanyarwanda bose.

Intego y’iryo shyaka ry’iterambere ry’Abahutu ryihaye, yagiraga iti ‘Ishyaka ryacu rirareba inyungu z’Abahutu, barakandamijwe, barasuzuguwe, barapyinagajwe na Gatutsi w’Umunyamahanga. Tugomba kuba urumuri rwa Rubanda nyamwinshi, tugomba gusubiza igihugu bene cyo, igihugu ni icy’Abahutu.’

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko ibi byose bikubiye mu ngengabitekerezo y’irondabwoko, aho bigaragaza ko igihugu ari icya bamwe abandi atari icyabo.

Ntibyahamye mu ntego gusa ahubwo byagiye mu murongo wose wa Politiki, aho ku itariki 27 Ugushyingo 1959 Parmehutu imaze amezi Abiri ishinzwe, Perezida Kayibanda yagiye kugeza ijambo ku bayoboke ba Parmehutu bari bateraniye mu nama.

Icyo gihe bari mu nama, Kayibanda Grégoire yabwiye abitabiriye inama amagambo arimo ingengabitekerezo yashenye u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati: “U Rwanda ni igihugu kimwe kirimo bibiri, abatuye iki gihugu nta cyo bahuriyeho, ntibahuje imico, ababituye bameze nk’abava ahantu hamwe hatandukanye cyangwa abaturage b’imigabane itandukanye, igihugu n’ibikirimo ni iby’Abahutu kuko ari bo banyarwanda nyakuri.”

Iyi ngengabitekerezo yanashyizwe mu mirongo migari ya Politiki ya Parmehutu, byari intego ariko binigishwa abayoboke bose.

Igihango cy’Urungano 2026 cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi, muri Intare Conference Arena, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri huriro ni umwanya washyiriweho kwibuka no kunamira urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda mbere y’Ubukoroni, mu gihe cy’ubukoroni no muri Repuburika ya Mbere n’iya Kabiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuganira ku ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku rubyiruko n’inzira yo gukira ibikomere, kuganira ku ruhare rw’urubyiruko mu gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugaragaza igihango urubyiruko rufitanye cy’ubumwe, gusigasira amateka, kurinda ibyagezweho, guhanga ibishya mu kubaka u Rwanda rwifuzwa no gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushishikariza urubyiruko gufata ingamba zo kurwanya Jenoside aho ariho hose ku Isi.

Igihango cy’Urubyiruko ni igikorwa ngarukwamwaka gitegurwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ifatanyije naMinisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuryango Imbuto Foundation, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’
Hafashwe umunota wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA