Col. Lausanne Ingabire yasoje amasomo ya gisirikare muri Kenya 
umutekano

Col. Lausanne Ingabire yasoje amasomo ya gisirikare muri Kenya 

Imvaho Nshya

May 28, 2026

Col. Lausanne Ingabire, umwe waje mu bofisiye barindwi b’abagore bazamuwe mu ntera bagahabwa ipeti rya Colonel guhera mu kwezi k’Ukuboza 2023, yasoje amasomo ahabwa ba Ofisiye Bakuru muri Koleji y’Igihugu ya Gisirikare muri Kenya (NDC-Kenya). Col. Ingabire ni umwe muri ba Ofisiye 71 basoje ayo masomo baturutse muri Kenya no mu bindi bihugu icyenda birimo n’u Rwanda nyuma y’umwaka wose bafata amasomo y’ubuyobozi bwa gisirikare yagenewe Abofisiye Bakuru.

Ibirori byo gusoza amasomo byabaye ku wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026, mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, Soipan Tuya. Ibyo birori byanitabiriwe na Gen. Charles Kahariri, Umugaba w’Ingabo za Kenya, kimwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Kenya ndetse n’Abofisiye Bakuru mu Ngabo z’icyo Gihugu. 

Ku wa Gatatu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Ernest Rwamucyo, yishimanye na Col. Lausanne Ingabire, Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) wasoje amasomo muri Koleji y’Igihugu ya Gisirikare muri Kenya, amwifuriza kwishyuka. 

Amb. Rwamucyo yavuze ko Col. Lausanne Ingabire umunyempano, amushimira ko yageneye impano y’agahebuzo Koleji ya Gisirikare ya Kenya yamwigishije, yiteguriye n’amabokoye mu minsi mike mbere yo gusoza ayo masomo. 

Yasoje ashimira ubutwererane buzira amakemwa burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Kenya. Col. Ingabire afite ubunararibonye mu buyobozi bwa gisirikare kuko yanakoze amasomo agenerwa ba Ofisiye muri Kaminuza ya Gisirikare ya Cyami yo mu Bubiligi mu mwaka wa 2011.

Kuva cyo gihe yakoze imirimo itandukanye ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, akora mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ndetse no mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Col. Ingabire wayoboye Ishami rya RDF rishinzwe Ubutwererane bwa Gisirikare n’Abasivili (J9), yanasoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Abayobozi b’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Army Command and General Staff College) riherereye ahitwa Fort Leavenworth. 

Uyu mubyeyi ari no mu boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, akaba akenshi ayobora amatsinda mu butumwa mpuzamahanga nk’urugendoshuri rw’abofisiye ba RDF rwabereye mu nzego za gisirikare muri Sri Lanka. 

Col. Lausanne Ingabire yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Ernest Rwamucyo
Iki gihangano cyakozwe na Col. Ingabire mu minsi mike mbere yo gusoza amasomo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA