Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yakiriye mugenzi we wa Côte d’Ivoire
Politiki

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yakiriye mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Imvaho Nshya

May 15, 2026

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin yakiriye mugenzi we w’Igihugu cya Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé, baganira ku bufatanye bw’Ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, nkuko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Itangazo byasohoye rigira riti” Kuri iki gicamunsi, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé, Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2026.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire” .

U Rwanda na Côte d’Ivoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zirimo ubucuruzi n’izindi. Mu Ukuboza 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashyikirije Perezida Alassane Ouattara ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Impande zombi zaganiriye ku bufatanye mu nzego z’ingenzi zitandukanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA