Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje gufata indi ntera, agaragaza ko imibare y’abaziterwa ikiri hejuru, aho ku mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 ku munsi.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, byibanze ku gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu, byateguwe na Imbuto Foundation.
Dr Nsanzimana yavuze ko nubwo imibare ya buri mwaka ishobora kutagaragara neza ku bantu benshi, iyo ishyizwe ku rugero rw’umunsi usanga ikibazo gikomeye cyane.
Yagize ati: “Abana b’abakobwa baterwa inda buri mwaka ni abarenga ibihumbi 23. Ushobora kumva uwo mubare ari munini, ariko reka mbivuge mu buryo bworoshye: buri munsi ni abana bagera kuri 60.”
Yagaragaje kandi ko ikibazo cyiyongereye mu myaka yashize, aho igipimo cy’abangavu baterwa inda cyavuye kuri 5% mu 2020 kigera kuri 8% mu 2025.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko abangavu baterwa inda bahura n’ingaruka zitandukanye zirimo guhagarika amashuri, ihungabana n’ibibazo by’imibereho, ashimangira ko atari ikibazo gikwiye guharirwa umwana wagitewe wenyine.
Yagize ati: “Iyo umwana atewe inda, akenshi ava mu ishuri kandi akagira ibibazo byinshi. Ni ikibazo kidakwiye guharirwa uwo mwana wenyine, ahubwo ababyeyi, abarimu n’umuryango mugari bagomba kugira uruhare mu kugikumira no gufasha abakiguyemo.”
Yasabye ababyeyi n’abarezi kudatererana abangavu batewe inda, ahubwo bakababa hafi kugira ngo babashe gukomeza ubuzima no kugera ku ntego zabo.
Dr. Nsanzimana yanagarutse ku ngaruka z’ubuzima ziterwa no kubyara imburagihe, avuga ko abakobwa babyara batarageza ku myaka 19 ari bo baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe cyo kubyara.
Yagize ati: “Ubuzima bwa wa mwana w’umukobwa avuye mu buzima bw’abamufashaga, kwa muganga ni bo bagira ibyago byinshi byo gupfa babyara, kuko umubiri wabo uko uteye uba utarakura ngo witegure, aho umwana akurira n’aho avukira biba bitaritegura bikwiriye.”
Yakomeje avuga ko n’abana bavuka ku babyeyi babyaye bakiri abangavu na bo baba bafite ibyago byinshi byo kuvuka igihe kitageze, ibiro bike cyangwa guhura n’ibindi bibazo by’ubuzima.
Yagize ati: “Abana babo ni bo baza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyago kuba bavuka batagejeje igihe, kimwe cya gatatu cy’abana bakomoka ku bana babyaye bataruzuza imyaka 19.”
Minisitiri w’Ubuzima yibukije ko inda ziterwa abangavu atari ikibazo cy’umuntu ku giti cye cyangwa cy’umuryango gusa, ahubwo ari ikibazo kigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu muri rusange, asaba ko inzego zose zifatanya mu gukumira no kurandura iki kibazo.
Imibare y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba ingorabahizi. Mu 2020 habaruwe abangavu 19 701 batewe inda, umubare uzamuka ugera kuri 23 111 mu 2021, wongera kugera kuri 24 472 mu 2022.
Nubwo mu 2023 habonetse igabanyuka rito, aho habaruwe 22 055 batewe inda, uwo mubare uracyakomeje kugaragaza uburemere bw’iki kibazo n’ingaruka kigira ku burezi, ubuzima n’iterambere ry’abana b’abakobwa ndetse n’Igihugu muri rusange.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abangavu babyara cyangwa batwita bakiri bato bakunze guhura n’ingaruka zirimo kuva mu ishuri, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubukene ndetse n’ibibazo by’ubuzima mu gihe cyo kubyara.
Ni yo mpamvu Guverinoma n’abafatanyabikorwa bakomeje gushimangira ubufatanye bw’ababyeyi, amashuri, inzego z’ibanze n’urubyiruko mu gukumira inda ziterwa abangavu no kurengera ejo hazaza h’abana b’abakobwa.


