Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano mu Karere.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse n’izindi ngingo zireba umutekano, amahoro n’ituze ry’Akarere.
Gen. Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Akigera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na mugenzi we, Gen. Mubarak Muganga n’abandi barimo Maj. Gen. Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu.
Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kinini uhagaze neza. Ushingira ahanini ku bufatanye mu nzego zirimo iz’umutekano ndetse n’ubucuruzi.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bifatanya mu kubungabunga umutekano wo ku mipaka ushingira ahanini ku guhererekanya amakuru yafasha mu gukumira ibikorwa byahungabanya umutekano w’abaturage.
Muri Mata uyu mwaka, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo urw’Ubuzima, Ubuhinzi, Uburezi n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze.

