Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda ku wa 25 Nyakanga 2026 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira ubufatanye n’umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali yakiriwe na Gen. Mubarak Muganga. Biteganyijwe ko azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.
General Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025, icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, anasura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.
Uyu musirikare yigishije abanyeshuri biga muri iri shuri baturutse mu bihugu 20, isomo ryo kongera imbaraga mu bufatanye nk’ishingiro ryo kurinda umutekano wa Afurika. Yasabye abo banyeshuri kwibanda ku guharanira ubumwe bw’Abanyafurika, nko kurinda inyungu zikomeye za Afurika, kurinda umutekano w’abaturage no guharanira ubuvandimwe bw’abatuye kuri uyu mugabane.



