Navangaga Kanyanga mu mazi nkoza amenyo – Shimirwa waretse ibiyobyabwenge akigira
Imibereho

Navangaga Kanyanga mu mazi nkoza amenyo – Shimirwa waretse ibiyobyabwenge akigira

MICOMYIZA BARINDA FIDELE

October 21, 2026

“Koza amenyo byansabaga kuvanga Kanyanga mu mazi.” Ni amagambo Palemon Shimirwa akoresha asobanura urugero yanyuze mu gihe yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, mbere y’uko ahindura ubuzima bwe akabivamo, akiga ububaji, agatangira kwihangira umurimo no kwiyubakira ejo hazaza.

Shimirwa, ukomoka mu Murenge wa Rubaya, mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yakuriye mu muryango umwitaho, akiga amashuri yisumbuye akayasoza azwi nk’umwana w’intangarugero, ufite ubwenge n’uburere.

Ni ubuhamya yatangiye imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu biganiro byamuhuje n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10 muri BK Arena.

Shimirwa yavuze ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yagize amahirwe yo kubona akazi ku rwego rw’Umurenge, aho yakoraga imirimo ijyanye no kwakira abantu no gutanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Icyakora, ubuzima bwe bwaje guhinduka ubwo yahuraga n’urubyiruko rwakoraga ibikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge mu gihugu, abazwi nk’abarembetsi.

Shimirwa avuga ko ubwo yakoraga ku Murenge, yagiye ahura n’abarembetsi bazaga gusura bagenzi babo bari kuri Sitasiyo ya Polisi iri hafi aho.

Abo yahuye na bo bamugiriye inama yo kujya abafasha mu bikorwa byabo, akajya abamenyesha aho inzego z’umutekano ziri kugira ngo babashe kunyura mu zindi nzira. Ngo bamuhaga amafaranga, na we akayazigama agamije kuzashora mu bindi bikorwa by’iterambere.

Ati: “Natangiye kujya mbaha amakuru, ariko inzego z’umutekano zigakomeza kubafata. Batangiye gukeka ko mbabeshya, ni ko kumbwira ko tuzajya tuba turi kumwe kugira ngo bamenye ko nkora akazi kabo neza.”

Avuga ko yemeye gukomeza gukorana na bo, bituma batangira kumarana igihe kinini, ari na bwo yatangiye kunywa Kanyanga.

Uko iminsi yagiye ishira, ngo yarushijeho kubatwa na yo, arushaho kongera ingano y’inzoga yanywaga, imico irahinduka, atangira gutakaza umubano mwiza yari afitanye n’ababyeyi be.

Yaje kuva mu rugo ajya kwibana, atabanje kubimenyesha abo mu muryango we. Icyo gihe ni bwo avuga ko ubuzima bwe bwatangiye kuzamba cyane.

Ati: “Nkimara kujya kwibana, ni bwo nahise ntikira burundu. Natangiye kunywa inzoga cyane, amafaranga nari narazigamye ngenda nyanywera buhoro buhoro kugeza ashize. Ubuzima burangora.”

Shimirwa avuga ko yaje kwinjira mu bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge hanze y’Igihugu, aho we na bagenzi be bajyaga mu bihugu by’abaturanyi ku manywa, bakanywa inzoga, hanyuma nimugoroba bakambutsa ibiyobyabwenge binjira mu Rwanda.

Yasobanuye ko banyuraga mu nzira zitoroshye, zirimo imikingo miremire, aho bamwe bagwaga bakavunika, abandi bakahasiga ubuzima.

Ati: “Twacaga mu nzira z’umwijima, ahari imikingo miremire. Hari abahanukaga bakavunika, hakaba n’abahaburiraga ubuzima, ariko kubera ko twabaga twarabaye ibisare, twarakomezaga.”

Avuga ko nubwo yari yarize kandi afite ubushobozi bwo gukora akazi kamuteza imbere, yisanze mu buzima bwari bumwangiriza ejo hazaza.

Nyuma, ngo yafashe icyemezo cyo gushinga itsinda rye, akajya akorana n’abandi, by’umwihariko abari birukanwe mu yandi matsinda, aho yakomeje ibikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge.

Amezi abiri mu kigo ngororamuco yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe

Shimirwa avuga ko we na bagenzi be baje gufatwa, bajyanwa mu kigo ngororamuco, aho yamaze amezi abiri ahabwa inyigisho n’inama bigamije kubafasha guhinduka no gusubira mu buzima busanzwe.

Ashimira ubuyobozi bw’Igihugu kuba bwarabahaye amahirwe yo kugororwa no kongera kwiyubaka aho kubatererana.

Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndabashimira cyane kubera imiyoborere myiza, kuko ari yo yatumye natwe twari twarangiritse tudatereranwa. Twaje gufatwa, tujyanwa mu kigo ngororamuco, tumazeyo amezi abiri twigishwa kandi tugirwa inama zadufashije guhinduka tukaba abaturage beza.”

Avuga ko ageze mu rugo nyuma yo kugororwa, yasanze umuryango we utaramutaye, bituma afata icyemezo cyo guhindura ubuzima bwe no kuva mu biyobyabwenge.

Yize ububaji, ahabwa amahirwe yo kwiteza imbere

Nyuma yo kugororwa, Shimirwa na bagenzi be bahawe amahirwe yo kwiga imyuga no gukora indi mirimo ibabyarira inyungu.

Avuga ko bamwe bagiye gukora amaterasi y’indinganire, abandi bakora imihanda, mu gihe abari bakiri bato kandi babyifuza boherejwe kwiga imyuga, bahabwa n’amafaranga mu gihe cy’amahugurwa.

Shimirwa yahisemo kwiga ububaji, amara umwaka abwiga, abasha kuzigama amafaranga 230 000, ayaguramo ibikoresho n’ibindi yari akeneye kugira ngo atangire kwikorera.

Ati: “Nahisemo kwiga ububaji, namaze umwaka niga. Nabashije kuzigama amafaranga 230 000, ari na yo nahereyeho ntangira kwiteza imbere mu bubaji, nkorera ku irembo ryo murugo.”

Avuga ko yakomeje gukora cyane no kubaka icyizere mu bakiriya, kugeza ubwo ava ku gukorera ku irembo ry’iwabo agashinga ateliye [aho gukorera ububaji] akoreramo.

Kuri we, kuba yarabashije guhindura ubuzima bwe no kubona aho akorera ni imwe mu ntambwe ikomeye yateye nyuma yo kuva mu biyobyabwenge.

Avuga ko icyo gihe ari na bwo yafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge, agamije gukomeza kubaka ubuzima bushya yari yaratangiye.

Ashimira amahirwe urubyiruko ruhabwa yo kwiga imyuga no kwihangira umurimo, avuga ko n’abanyuze mu buzima bubi bahawe umwanya wo guhinduka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yasabye urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge no kutagira urwitwazo rubabuza kwiteza imbere, kuko na bo bashobora guhindura ubuzima bwabo iyo bafashe icyemezo cyo kubivamo kandi bagakoresha neza amahirwe babonye.

Shimirwa waretse ibiyobyabwenge akiyubaka yatanze ubuhamya

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA