Ngororero: Abafatanyabikorwa biyemeje kurandura igwingira mu bana
Amakuru

Ngororero: Abafatanyabikorwa biyemeje kurandura igwingira mu bana

NYIRANEZA JUDITH

May 9, 2024

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororero JADF Isangano baratangaza ko biyemeje kurandura igwingira mu bana, barushaho kwigisha abaturage kuko ibyo kurya byo bihari.

Byatangarijwe mu gikorwa cy’imirukabikorwa ry’iminsi itatu ryatangiye ku wa 07 rikaba risozwa kuri uyu wa 09 Gicurasi 2024, aho abagera kuri 70 baryitabiriye biganjemo abamurika ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyo kumurika ibyagezweho muri uyu mwaka ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kugaragariza umuturage ibimukorerwa ni ishingiro ry’ imiyoborere myiza’.

Mu gufungura icyo gikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yavuze ko ibyagezweho byose imvano ari Ubuyobozi bwiza.

Yagize ati: “Ahari ubushake n’ubushobozi byose birashoboka, mugomba gufatanyiriza hamwe ngo ibyo mwakoze bigere ku baturage kandi bihindure imyumvire yabo, ni bwo muzabasha kwesa imihigo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko imurikabikorwa rifasha abaturage kugaragarizwa ibibakorerwa, bakagira uruhare mu iterambere ry’Akarere.

Ku bijyanye n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko kurwanya igwingira, Nkusi avuga ko bagira uruhare mu gutanga amatungo magufi n’amaremare, ibiti byera imbuto ziribwa no kwigishwa imitegurire y’amafunguro ku bana bafite ibibazo, bikaba byaragize uruhare mu kugabanya igwingira mu bana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe

Yagize ati: “Kubera ubwo bufatanye Akarere ka Ngororero kamanutse mu mibare y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kava kuri 50.5%, umwaka wakurikiyeho kagera kuri 47%, naho umwaka wa 2023, kari gasigaranye abana 27% bafite imirire mibi, ni ukuvuga ko muri rusange kagabanyije igwingira hejuru ya 12% mu myaka ibiri ishize. Turi kugenda tumanuka, byose biva ku nkunga ya Leta tugenerwa by’umwihariko mu guhangana n’igwingira, hakiyongeraho abafatanyabikorwa badufasha kurwanya igwingira mu bana bacu”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa JADF Isangano mu Karere ka Ngororero Padiri Rutakisha Jean Paul avuga ko umwaka ushize abafatanyabikorwa binjije mu Karere ka Ngororero miliyari 15, akaba arimo n’afasha Akarere mu kurandura igwingira ry’abana.

Agira ati: “Igwingira n’imirire mibi si ikibazo tutashobora kurandura kuko ibyo kurya byo birahari birasaba gusa kwigisha ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye. Ngororero irera, hari imboga, amagi, amafi n’ibindi byinshi bikomoka ku buhinzi abana benshi bageze mu cyatsi tuzakomeza kwigisha abaturage guhindura imyumvire turandure burundu igwingira mu bana”.

Umuyobozi wa JADF Padiri Rutakisha Jean Paul ahamya ko abafatanyabikorwa bazakomeza kurwanya igwingira mu bana

Abitabiriye imurikabikorwa bungutse ubumenyi butandukanye

Abaturage bitabiriye imurikabikorwa bavuga ko hari byinshi bahigiye birimo gutegura indyo yuzuye, kwisuzumisha indwara zitandura no kwihugura mu buhinzi bugezweho, no kumenya amakuru y’aho bakura imbuto nziza.

Mawanda Anastase waturutse mu Murenge wa Bwira avuga ko iwabo nta mbuto zibanguriye bagira, kandi ko bishimiye kuba na bo bagiye kubona ibiti byera imbuto ziribwa.

Ati; “Nk’ubu njyewe ndi uwo mu Murenge wa Bwira ntabwo tugira ibiti by’imyembe bibanguriye nungutse amakuru ko natwe bagiye kuzabitugezaho, abana bacu bakabona imbuto tukarusho kurwanya imirire mibi”.

Daniel Hategekimana ukorera ikigo mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ALCOS Network mu mushinga wabo Murakira, yavuze ko bafasha abahinzi kubona imbuto zifasha kurwanya igwingira bakanoza imiritre n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Yagize ati, “Dufite gahunda yo kongera amaterasi y’indinganire, ubu turakoresha abantu basaga 700. Mu mushinga duteganya kuzakorana n’abaturage 160 000 bo mu ngo 40 000 bakiteza imbere, turateganya gutegura ubuhumbikiro 19 bugizwe n’amoko asaga 25 buri muturage akazahabwa ibiti by’imbuto zitandukanye”.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororero ni uko bazarusheho gufasha abaturage kugira ubumenyi mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya Mukiza Emile, avuga ko kumanura icyayi batunganya bakakereka abaturage, bituma basobanukirwa n’akamaro kacyo kuko hari benshi batari bazi icyayi.

Agira ati: “Hari abantu benshi batari bazi ko dufite icyayi kuko babonaga amababi ku gasozi gusa, twabwiye abaturage ko barushaho kuzamura ubuso bagihingaho, tukazamura ubushobozi kugeza ku buryo twatunganya icyayi kinshi kugeza ku kwakira toni 70 z’amababi y’icyayi ku munsi, icyayi ntigikwiye kunyobwa n’abanyamahanga gusa ahubwo n’Abanyarwanda bakwiye kukinywa kuko gifitiye akamaro umubiri w’umuntu.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA