Ntawuhejwe gusaba akazi yarize imyuga n’ubumenyingiro – Dr Ngirente
Uburezi

Ntawuhejwe gusaba akazi yarize imyuga n’ubumenyingiro – Dr Ngirente

ZIGAMA THEONESTE

May 9, 2024

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yahaye amahirwe abantu bose bize imyuga n’ubumenyingiro muri Kaminuza n’amashuri makuru, ku buryo nta hantu bakumiriwe mu gusaba akazi mu Rwanda.

Yagaragaje ko impamyabumenyi yose uwize imyuga n’ubumenyingiro yaba afite yemerewe guhabwa akazi kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yemera ko aba yujuje ibisabwa byose.

Ni ubutumwa yatanze mu birori by’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Tekiniki Imyugu n’Ubumenyingiro (RP) ryatangaga ku nshuro ya 7 imyampabumenyi ku banyeshuri 3 024 barirangijemo mu mashami atandukanye, ibirori byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro uburezi bwa tekeniki n’imyuga.

Yashimangiye ko ubu nta hantu uwize akarangiza imyuga na Tekenike atakemererwa gukora akazi.

Yavuze ko uruhare rw’imyuga na Tekiniki rudashikanywaho kandi ruteza imbere ibihugu, aho mu Rwanda, ubwo bumenyi bayagaragaye ko buteza imbere inganda, guhanga imirimo mishya no mu bindi byiciro by’ubukungu.

Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura yo guteza imbere uburezi idasize imyuma imyuga n’ubumenyingiro.

 Ati: “Nk’uko rero mubizi abize aya masomo babona akazi mbere y’abandi, haba imbere mu gihugu cyangwe se mu mahanga, ibyo bikaba biterwa n’uko baba bafite ubumenyi ngiro”

Yagaragaje ko amavugurura yakozwe yari agamije guha amahirwe abantu bose nta muntu uhejwe.

Dr Ngirente yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye uburyo bwo gutanga impabumenyi ku bize Kaminuza ku buryo abize ubumenyingiro na tekiniki bemererwa kwiga ibyiciro byose bya Kaminuza.

Yagize ati: “Abiga imyuga na tekeniki bahawe amahirwe yo kwiga ibyiciro byose bya Kaminuza, ndetse impungege z’abarangiza muri Kaminuza imyuga na tekiniki bagafatwa nk’abatujije ibisabwa by’ibanze ubu byavuyeho.

Ubu ibyiciro byigwa muri RP Leta ibyemera nk’ibyiciro byemererwa kujya gusaba akazi, haba ufite icyiro cya mbere n’icyakabiri cya Kaminuza, n’abarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu ikoranabuhanga (Bitech), n’abo baremerewe.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RP, Dr Mucyo Sylivie yasabye abanyeshuri barangije ayo masomo kugira imyitwarire myiza ndetse bakabyaza umusaruro ibyo bize.

Yabashishikarije ko kandi bagomba kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe kugira ngo bibateze imbere bo n’imiryango yabo ndetse ababwira ko uburezi n’ubumenyi ngiro bahawe bubategurira gukemura ibibazo bazahura na byo mu bihe biri imbere.

RP Igizwe n’amashuri 8 ari yo IPRC Gishari, IPRC Musanze, IPRC Ngoma, IPRC Huye, IPRC Tumba, IPRC Kigali, IPRC Karongi na IPRC Kitabi.

TANGA IGITECYEREZO

  • Ntakirutimana innocent
    May 11, 2024 at 10:50 am Musubize

    Nitwa ntakirutimana innocent namge nfiteA2 muri construction nifuza kwiga kaminuza bibaye bishobotse

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA