Nyagatare: Aborozi mu ngamba zo gukumira igihombo cy’amata yangirika
Imibereho

Nyagatare: Aborozi mu ngamba zo gukumira igihombo cy’amata yangirika

HITIMANA SERVAND

May 28, 2026

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bari mu ngamba zo guhangana n’iyangirika ry’umukamo, aho hari amata agezwa ku ruganda rwa Inyange agasubizwa inyuma bitewe no kuba atujuje ubuziranenge. Aba borozi bavuga ko iyangirika ry’umukamo ribatera ibihombo birimo guhomba amafaranga bagombaga kwishyurwa ndetse bikanagira ingaruka ku bworozi bwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko mu bituma amata yangirika harimo byinshi bigirwamo uruhare n’aborozi ku buryo bagize ibyo bakosora byacika, Ibyo birimo abakama batabanje kwita ku isuku biri hejuru ya 50%, gutera nabi imiti biri kuri 2%, abagira umuco mubi wo kongera amazi mu mata bashaka kuyatubura ndetse n’ibituruka ku ruhumbu ruboneka ku byo amatungo arya byo biri kuri 7%.

Gisagara James wororera mu Murenge wa Karangazi avuga ko nyuma yo kumenya imvano y’ibihombo baterwa no kutakirwa kw’umukamo utujuje ubuziranenge, bafashe ingamaba zo kwita ku mukamo ugemurwa mu ruganda.

Agira ati: “Ikibazo cy’umukamo utakirwa n’uruganda ni inzitizi ku iterambere ry’ubworozi bugamije ubucuruzi. Gusa ubu twafashe ingamba nk’aborozi zo kujya dukurikirana neza urugendo rw’umukamo kuva uvuye ku nka kugera ugeze ku ikusanyirizo. Hari abatererana ibi bikorwa bigaharirwa abashumba aho usanga umushumba mudahuje inyungu agakora ibimubangukiye bityo yaba yakamye atabanje gukorera isuku icyo akamiramo bigateza ikibazo amata.”

Shyaka Gerard na we avuga ko kuba ibyinshi mu byangiza amata babifiteho ubugenzuzi bagiye kubirwanya bityo umukamo wangirika ukagabanyuka. Ati: “Ibintu byinshi mu bigira ingaruka ku mukamo wacu usanga tubifiteho ubugenzuzi. Kutita ku isuku ni ikintu umworozi yakumira. Ikindi ni uko abongera amazi mu mata na bo usanga ari abayagemura bashaka kuyongera bikagira ingaruka no ku yandi mata bayavanze nayo. Ibi na byo tugiye kujya tubikurikirana ku buryo abagemura amata bafite uyu muco mubi wo kwangiriza abandi bakumirwa.”

Akenshi iyo umukamo ukuwe ku mworozi wangiritse agezwa ku ikusanyirizo agapimwa, byahagaragarira amata agasubizwa nyirayo. Gusa iyo bitagaragaye ku ikusanyirizo akajyanwa ku ruganda rwa Inyange, bikaza kugaragara ko hari ikisobye abayapimye mbere, bituma amata atakirwa aba menshi kuko aba yavuye ku ikusanyirizo yakusanyirijwe ahantu hamwe akangirika yose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko kwangirika k’umukamo w’aborozi bikoma mu nkokora icyerekezo cy’ubworozi gihari, ahifuzwa ko hakorwa ubworozi bugamije ubucuruzi. Kugira ngo izi nzitizi ziveho, asaba aborozi kugira uruhare mu kwita ku mukamo bumva ko ari inyungu zabo kugemura amata akakirwa yose.

Ati: “Mu gihe twifuza ko mu karere kacu dukora ubworozi bugamije ubucuruzi, aho ubworozi bushorwamo imari bigakorwa nk’akazi kinjiza amafaranga, birasaba ko ababikora babishyiraho umutima bagakumira ibiteza ibihombo. Iki kibazo cy’umukamo wangirika dusaba aborozi gukora ibishoboka bagakumira ibyo bafiteho ubushobozi kuko ari nabyo byinshi. Ubwo natwe nk’ubuyobozi tugasigara dufatanya guhangana n’ibyaturuka nko ku ruhumbu n’ibindi bisaba ubuhanga bwisumbuyeho.”

Iki kibazo cy’umukamo ugera mu ruganda bikagaragara ko utujuje ubuziranenge bigaragara ko giteye inkeke mu gihombya aborozi. Mu mezi abiri ashize ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko amata agera kuri litiro 170 000 yasubijwe inyuma n’uruganda rwa Inyange biturutse ku kutuzuza ubuziranenge.

Kugera ku bworozi bugamije ubucuruzi birabasaba kwita ku mukamo babona
Aborozi basabwa kwita ku buziranenge bw’amata bagemura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA