Nsengiyumva Samson na Ndabitegereje Uzziel, bombi bafite imyaka 45 y’amavuko, bo mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, bafashwe bari kumwe n’abagore babo, barimo gutaburura umurambo wa sebukwe witwaga Rugasira Etienne, wari umaze imyaka ine ashyinguwe.
Abo bagore bakekwaho kuba bamurikiraga abagabo babo amasitimu mu gihe bari bari gutaburura uwo murambo aho bari bagamije gushakamo imwe mu myenda bavuga ko nyakwigendera yashyinguranywe, aho ngo bavugaga ko ari yo ituma nyirabukwe arwara.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigara, Akagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe, mu ijoro rishyira tariki ya 26 Gicurasi 2026. Amakuru abaturage bavuga ni uko intandaro y’iki gikorwa yaba ifitanye isano n’uburwayi bwa Mukabera Alphonsine w’imyaka 65, nyirabukwe w’abo bagabo bombi, umaze igihe kirenga umwaka arwaye. Abakekwa icyo cyaha bavuga ko yabwirwaga ko atazakira keretse umurambo w’umugabo we utaburuwe.
Umuturanyi wabo witwa Bizimungu Jean, wakurikiranye iby’iki kibazo, yabwiye Imvaho Nshya ko abo bantu bose, barimo n’uyu mukecuru, ari abo yise “Abarakare”, biyomoye ku Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, kandi ngo badakurikiza gahunda za Leta. Ati: “Ntibatanga mituweli, nta gikorwa na kimwe bitabira, ntibanasengera mu nsengero, basengera mu ngo bari hamwe, mu rugo runaka batoranije.”
Uyu muturanyi yavuze ko mu myaka itandatu ishize, Rugasira Etienne wari ugeze mu zabukuru, yagiranye amakimbirane n’umugore we Mukabera Alphonsine ndetse ngo afatanyije n’abakobwa babo bane, bamwirukana mu rugo.
Nyuma y’aho ngo Rugasira yajyaga acumbikirwa n’umuturage wo mu Mudugudu wa Murundo, Akagari ka Nyagatare muri uwo Murenge. Hashize imyaka ibiri, abaturage bamusanze yapfiriye aho yari acumbitse, umurambo we ujyanwa ku Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Bizimungu ati: “Abo barakare bose barihishe banga kuza kumuherekeza, umurambo tuwushyira mu isanduku tuwushyingura ahagana ku irembo ry’urwo rugo. Kuko mu myemerere yabo badatanga mituweli, uyu mukecuru yaje kurwara, amaze umwaka urenga. Banga kumujyana kwa muganga bavuga ngo azakizwa n’amasengesho n’imiti y’ibyatsi bamuha kuko Yesu yababujije kwivuza mu mavuriro asanzwe.”
Yakomeje avuga ko hari umwe muri abo bantu bavuga ko bahanuriye ko Mukabera atazakira igihe cyose umurambo wa Rugasira utaratabururwa ngo ujugunywe ku gasozi, kubera ko ngo yapfiriye hanze y’urugo.
Uyu mukecuru kandi ngo yabwiye abo bantu ko umugabo we yashyinguranywe ibitenge bye, na byo bavuga ko byari bikwiye gukurwamo kugira ngo akire. Icyakora Bizimungu yavuze ko ibyo bitari ukuri kuko ngo Rugasira yambikiwe ku Bitaro bya Mugonero mbere yo gushyingurwa. Ati: “Uyu mukecuru yabeshyaga, kuko umusaza yambikiwe ku bitaro bya Mugonero mbere yo kumushyingura. Ibyo bitenge ntawabizanye.”
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bise ubuhanuzi, ngo abo bagabo bombi bifashishije abandi bantu babiri, batangira gutaburura imva mu ma saa tanu z’ijoro, abagore babo bamurika amasitimu. Bizimungu ati: “Bacukura imva, abanyerondo bababonye bamaze amasaha arenga 3 bacukura kuko bari batangiye mu ma saa tanu z’ijoro, bagira ngo ni uwo mukecuru wapfuye bagiye gushyingura rwihishwa, batanga amakuru, baranabagota, bafata aba bagabo 2 n’abagore babo, abo 2 bari bifashishije barabacika.”
Yakomeje ati: “Barabafashe, mu gitondo turahagera n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, zirabafata, babajijwe icyabibateye, basubiza ko ari ibyo bitenge by’umukecuru bashakagamo kuko ari yo ituma adakira. Badashobora kumujyana kwa muganga kandi indwara n’ikiyitera babizi.”
Abaturage bavuga ko nyuma yo gufata abo bakekwaho icyaha, ubuyobozi bwagerageje gushishikariza Mukabera kujya kwa muganga ariko akabyanga. Ati: “Twaramwihoreye nubwo ubuyobozi bw’Umurenge bwari busize bubivuze. Twatinye ko dushobora kumushyira mu ngobyi ku ngufu kuko yavugaga ko niba ikimutera indwara kigumye mu mva nta mpamvu yo kumujyana kwa muganga.”
Bizimungu yavuze kandi ko hari n’ubundi abaturage bari baragerageje kumujyana kwa muganga ku ngufu ariko abakobwa be bababuza kumusohora mu rugo. Ati: “Hari hashize ukwezi nanone tuje kumujyana kwa muganga ku ngufu, abakobwa be 2 babana baradukingirana banga ko tuhamukura ngo imiti y’ibyatsi bari kumuha irahagije, turataha dutanga amakuru, nta kindi cyakozwe.”
Abaturage bavuga ko bafatanyije n’abahungu batatu ba Mukabera batemera iyo myemerere, bongeye kubaka neza imva ya Rugasira kugira ngo hatagira abandi bongera kuyitaburura. Nsengiyumva Jean, utuye mu Kagari ka Nyakavumu kandi akaba ari Umudiventisiti w’Umunsi wa Karindwi, yavuze ko imyitwarire y’aba bantu idafitanye isano n’inyigisho z’itorero ryabo. Ati: “Imyemerere nk’iyo yo kutajyana kwa muganga urwaye ngo Imana ntibyemera turayirwanya cyane, ari yo mpamvu dusaba ubuyobozi bw’uyu Murenge kwinjira muri iki kibazo, umukecuru akareka kurembera mu nzu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Hagabimfura Pascal, yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo uwo mukecuru avuzwe, ndetse n’abafite iyo myemerere bakeburwe. Ati: “Turasaba abaturage kureka iyo myumvire mibi yo kutajyana urwaye kwa muganga no gutaburura imva ngo ni ko bahanuriwe. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo.”