Nyamasheke na Rulindo: Abasenateri batanze inama ku bibazo byugarije abaturage
Imibereho

Nyamasheke na Rulindo: Abasenateri batanze inama ku bibazo byugarije abaturage

NYIRANEZA JUDITH

May 8, 2024

Muri gahunda y’Abasenateri mu kwegera abaturage, basuye Uturere twa Nyamasheke na Rulindo batanga inama zigamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Nyuma yo gusura abaturage, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024, Abasenateri ba Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Uturere twa Nyamasheke na Rulindo mu kugenzura ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo mu nzego zegerejwe abaturage.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo zirimo ingengo y’imari nke, ba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano, imiterere y’Akarere ku kuba kakibasirwa n’ibiza. ikibazo cy’imihigo ihuriweho idindira n’ubuke bw’abakozi

Mu Karere ka Rulindo hagaragajwe imbogamizi zirimo bimwe mu byifuzo by’abaturage bitabonerwa ingengo y’imari, imihigo ihuriweho ibazwa akarere ibiri mu nshingano z’izindi nzego, ibibazo byerekeye amasoko ya Leta n’abaturage benshi bakeneye gufashwa.

Abasenatei bunguranye ibitekerezo n’abayobozi ku rwego rw’akarere ku ngamba zo gukemura imbogamizi zagaragajwe.

Abayobozi b’Uturere bashishikarijwe kurushaho kwegera abaturage no kubaherekeza mu mihigo y’umuryango no mu mihigo y’inzego ndetse no guhanga udushya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA