Nyambo n’umusore bitegura kurushinga basezeranye imbere y’amategeko
Ibyamamare

Nyambo n’umusore bitegura kurushinga basezeranye imbere y’amategeko

SHEMA IVAN

July 30, 2026

Nyambo Jesca uzwi cyane muri sinema nyarwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Uwiragiye Richard bitegura kurushinga.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026 witabirwa n’abarimo umuhanzikazi Bwiza, abakinnyi ba filime barimo Killaman, Rufonsina na Dr Nsabi, n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick n’umugore we.

Ku wa 23 Nyakanga 2026, ni bwo Uwiragiye Richard yateye ivi yambika impeta y’urukundo Nyambo, utarazuyaje ahita amwemerera kumubera umugore.

Kugeza ubu aba bombi ntibaratangaza itariki y’umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatumiwe.

Ubwo Nyambo n’umukunzi we bageraga ku Murenge wa Nyarungenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA