Zinedine Zidane yagizwe Umutoza w’u Bufaransa
Amakuru

Zinedine Zidane yagizwe Umutoza w’u Bufaransa

SHEMA IVAN

July 28, 2026

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, Zinedine Zidane, yagizwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kugeza mu 2030.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa ryemeje ko Zidane nk’umutoza mukuru wa Les Bleus, asinya amasezerano y’imyaka ine yasimbuye Didier Deschamps wayitozaga kuva mu myaka 14 ishize, aho yasimbuye Laurent Blanc.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Zinedine Zidane yavuze ko inzozi ze zo gutoza u Bufaransa zibaye impamo. Ati:  “Uyu munsi ni nk’inzozi zisohoye. Mu myaka ine cyangwa itanu ishize nagiye mpabwa ubusabe bwo gutoza amakipe atandukanye, ariko bwose narabwanze kubera Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Ni yo ntego yonyine nari mfite. Ngiye gutanga imbaraga zanjye zose kugira ngo iyi kipe ikomeze gutsinda, kuko ari cyo kintu cyonyine kintera imbaraga zo gukora.”

U Bufaransa bwasoreje ku mwanya wa kane mu Gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Zidane w’imyaka 53 yari amaze igihe adatoza kuva yasezera muri Real Madrid mu 2021. Aha yahasize ibikombe bitatu bya UEFA Champions League n’ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Espagne.

Zinedine Zidane yagizwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu myaka ine iri imbere, kugeza mu 2030

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA