Umunyarwenya Tenge Tenge yageze i Kigali, aje gutaramira abana
Amakuru

Umunyarwenya Tenge Tenge yageze i Kigali, aje gutaramira abana

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

July 29, 2026

Umunyarwenya wo muri ‘Uganda Saad Ssozi’ wamamaye nka ‘Rango Tenge Tenge’ yageze i Kigali mu Rwanda, aho aje kwitabira igitaramo ahafite. Uyu munyarwenya hamwe n’itsinda  ry’abamuherekeje bageze ku Kibuga mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa  Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yasesekaraga i Kigali, yabajijwe uko yiyumva bitewe nuko ari ubwa mbere yari ahageze, agira ati: “Ndiyumva  neza bitangaje, kuba ndi kumwe n’itsinda ry’abamperekeje, Ndashimira Mama. Wakoze Mama kuba uri kumwe natwe. Turishimye cyane cyane. Hano hari abavandimwe banjye, hari Papa, bose.”  

Ubwo yari abajijwe umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga neza yaba akunda mu Rwanda, Tenge Tenge yatangaje ko ntawe aramenya ariko vuba azabamenya. Ati: “Ntawe ndamenya ariko vuba aha ndaza kuba nabamenye.”

Tenge Tenge aje i Kigali aho yitabiriye Iserukiramuco ryitwa ‘Tintin Summer Festival 2026’, riteganyijwe kuba ku wa 1 Kanama 2026 muri ‘Tintin Kids Play Centre’ ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Biteganyijwe ko ari bwo bwa mbere azahurira n’abakunzi be bo mu Rwanda muri icyo gitaramo kigenewe cyane cyane abana n’imiryango.

Tenge Tenge ni we uzasusurutsa igitaramo cyahariwe abana cyiswe ‘Tintin Summer Festival’

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA