Ikigega cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (FONERWA) kimaze gukusanya imari ingana na miliyoni 364 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 537,9 Frw, kuva cyshingwa mu mwaka 2012 ariko kikaba gikeneye kuvugurura imikorere kugira ngo kibashe gukurura ishoramari ry’abikorera no gucunga imari igenewe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu buryo burambye.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko iyo mari yakoreshejwe mu gushyigikira ibikorwa bitandukanye birimo imicungire irambye y’ubutaka, guteza imbere ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ibihe, gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Yagaragaje ko FONERWA yagize uruhare mu kugerageza ibisubizo bishya mu rwego rw’ibidukikije, kugabanya ibyago bishobora kubangamira ishoramari mu mishinga mishya no gushyigikira gahunda z’Igihugu zigamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Ibi Minisitiri Dr. Arakwiye yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ubwo yasobanuriraga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite impamvu z’Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihindagurika ry’Ibihe mu Rwanda. Abadepite bagize uwo Mutwe bemeje uwo mushinga w’itegeko.
Yasobanuye ko FONERWA yashyizweho mu 2012, ikaba yaragengwaga n’amategeko arimo Itegeko No 39/2017 rishyiraho Ikigega cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije.
Mu mikorere yacyo, FONERWA ishingira ahanini ku nkunga z’abafatanyabikorwa mu iterambere n’inkunga zigenerwa imishinga. Ubu buryo bwafashije ikigega mu ntangiriro zacyo, ariko ngo ntibukijyanye n’ibikenewe mu rwego rw’imari igenewe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe muri iki gihe.
Impamvu zo kuvugurura imikorere ya FONERWA
Minisitiri Dr. Arakwiye yagaragaje ko uburyo FONERWA yakoragamo bwari bufite imbogamizi eshatu z’ingenzi zituma itabasha kwagura ibikorwa no gukusanya imari ihagije.
Imbogamizi ya mbere ni ukutagira ubushobozi buhagije bwo gukomeza kubona imari ishingiye ku nkunga, kuko iyo nkunga igenda igabanyuka kandi idatanga icyizere cy’imari ihoraho mu gihe kirekire.
Indi mbogamizi ni ubushobozi buke bwo gukusanya no gucunga imari ituruka ku bikorera, ibigo by’imari n’abandi bashoramari, bikagabanya amahirwe yo kwagura ishoramari mu mishinga y’ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe.
Yagaragaje kandi ko amategeko yari asanzwe agenga ikigega atagiha ububasha buhagije bwo gushora imari no kongera gukoresha amafaranga ava mu bikorwa byacyo byinjiza, ndetse no gukoresha ubundi buryo bushya bwo gushora imari.
Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko amategeko asanzwe yibanda cyane ku micungire no gutanga inkunga yakiriwe, aho gushyiraho uburyo bwagutse bwo gukusanya imari iturutse ahantu hatandukanye, kuyishora mu mishinga no kongera gukoresha amafaranga yinjijwe.
Yagize ati: “Ni muri urwo rwego, Itegeko rishya rikenewe kugira ngo rihindure Ikigega kive ku buryo bw’ikigega gishingiye ku nkunga, kikaba ikigega cy’Igihugu gifite ububasha bwo gukusanya no gucunga imari igenewe ibikorwa by’ihinduka ry’ibihe, hagamijwe gukusanya imari, kuyihuza no kuyikoresha mu buryo bukwiye, kuyishora mu bikorwa bitandukanye, no kongera gukoresha imari yabonetse mu buryo bwagutse.”
Mu bitekerezo byatanzwe n’Abadepite, Hon. Kanyange Phoebe yabajije impamvu umushinga w’itegeko wibanda ku ihindagurika ry’ibihe, asaba ibisobanuro ku buryo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bizakomeza kwitabwaho mu mikorere mishya y’ikigega.

Mu gusubiza, Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko kuvugurura imikorere y’ikigega bigamije kongera ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, ariko ko kubungabunga ibidukikije bizakomeza kuba mu nshingano zacyo.
Imishinga yatewe inkunga na FONERWA
Minisitiri Dr. Arakwiye yagaragaje ko FONERWA yagiye itera imbere mu byiciro bitandukanye, kuva ku gushyiraho uburyo bw’ibanze bwo gukusanya no gukoresha imari, kugeza ku kwagura ibikorwa no kuvugurura imikorere.
Yavuze ko mu gihe cya mbere, hagati ya 2012 na 2017, hashyizweho uburyo bwo gukora no gukusanya imari bushingiye ku ngamba z’u Rwanda zo guteza imbere ubukungu burambye kandi bwihanganira ihindagurika ry’ibihe.
Mu myaka yakurikiyeho, ikigega cyagiye cyongerwa ubushobozi, gihabwa ubuzima gatozi n’ubwigenge mu mikorere no mu micungire y’imari.
Mu 2022–2024, hibanzwe ku kwagura ibikorwa, kuvugurura uburyo ikigega kimenyekanishwamo n’imikorere yacyo, gushyiraho gahunda zirimo Ireme na Intego, ndetse no gutegura ingamba zacyo z’imyaka igera mu 2030.
Yavuze ko ibyo byagezweho bigaragaza uruhare rw’imari igenewe ibidukikije mu kugerageza ibisubizo bishya, kugabanya ibyago by’ishoramari no gukurura imari ituruka mu nzego z’imari n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Mu mishinga yagaragaje ko yungukiye muri iyo nkunga harimo ‘Green Gicumbi Programme’, ifite agaciro ka miliyoni 32 z’amadolari ya Amerika. Uyu mushinga wagiriye akamaro abaturage bagera ku 150 000 mu buryo butaziguye, mu gihe abandi 380 000 bawungukiyemo mu buryo buziguye.
Ibyakozwe muri uyu mushinga birimo imicungire ihuriweho y’imigezi n’ibiyaga, guteza imbere ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ibihe, gukoresha ingufu zisukuye mu guteka no kwimura abaturage bari batuye mu manegeka hashobora guteza ibyago. Wanafashije mu gushyiraho amahirwe y’akazi no guteza imbere ubumenyi bw’abaturage barenga 23 000 bo mu Karere ka Gicumbi.
Undi mushinga ni Pariki ya Nyandungu, watwaye miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika. Wagizemo uruhare mu gusana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya ibyago by’imyuzure no kongera amoko y’ibinyabuzima. Uyu mushinga kandi wagize uruhare mu gushyigikira gahunda zo gusana no kubungabunga ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali.

Hari kandi umushinga wa Ampersand, wagaragajwe nk’uwafashijwe na FONERWA mu gushyigikira igeragezwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi no gukurura ishoramari ry’abikorera riri hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amadolari ya Amerika.
Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko iyi mishinga igaragaza akamaro ka FONERWA mu gutangiza ibikorwa bishya no guteza imbere isoko ry’ishoramari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Gusa, yavuze ko ubunararibonye bwavuye muri iyo mishinga bwanagaragaje ko hakenewe uburyo bushya bwafasha ikigega kwagura ishoramari, gukusanya imari y’abikorera no kubaka uburyo burambye bwo kuyicunga.
U Rwanda rukeneye miliyari 12 z’amadolari yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko kuvugurura imikorere ya FONERWA ari amahirwe yo gukomeza guhuza imari ya Leta n’iy’abikorera, mu gihe hakenewe amafaranga menshi yo gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Yagaragaje ko ku rwego mpuzamahanga, imari igenewe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe igeze kuri miliyari 1,3 z’amadolari ya Amerika ku mwaka, mu gihe imiterere y’ishoramari muri uru rwego ikomeje guhinduka.
Yasobanuye ko mu gihe inkunga n’inguzanyo bigenewe ibikorwa by’ihindagurika ry’ibihe bigenda bigabanuka, imari ituruka ku bikorera ikomeje kwiyongera, ikaba igeze hagati ya 55% na 60% by’imari yose igenewe ibyo bikorwa muri Afurika.
Yavuze ko gahunda y’u Rwanda y’ibikorwa byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, izwi nka NDC 3.0, igaragaza ko igihugu gikeneye imari igera kuri miliyari 12 z’amadolari ya Amerika kugeza mu 2035 kugira ngo gishyigikire ibyo bikorwa.
Ati: “Ibi bigaragaza ubwinshi bw’ishoramari rikenewe kandi bigashimangira akamaro ko gukusanya no gukoresha imari ituruka mu bikorera, ndetse n’imari ihuriweho ibumbiyemo imari ya Leta n’iy’abikorera.”
Yongeyeho ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba igicumbi cy’imari igenewe ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rushingiye ku bukungu bufite imiterere ihamye, imiyoborere myiza n’inzego zishyigikira imicungire iboneye y’imari.
Itegeko rishya riteganyijwe rero kuzaha ikigega ubushobozi bwagutse bwo gukusanya, gucunga no gushora imari, hagamijwe kongera uruhare rw’abikorera no kubona ubushobozi bw’amafaranga buhoraho bwo gushyigikira gahunda z’Igihugu zo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

