U Rwanda na Denmark byashyize umukono ku nyandiko eshatu z’ubufatanye zigamije kurushaho guteza imbere no gushimangira umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye na dipolomasi, ubukungu n’imikoranire y’inzego za Leta.
Izi nyandiko zasinyiwe i Copenhagen muri Denmark, zikaba zigamije gushyiraho urwego rwagutse rw’imikoranire hagati y’ibihugu byombi no koroshya ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Inyandiko ya mbere ni Amasezerano y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Denmark (Rwanda and Denmark Partnership Agreement), ashyiraho urufatiro rw’imikoranire rusange y’ibihugu byombi.
Inyandiko ya kabiri ni Amasezerano y’Ubufatanye mu Guha Abagize za Ambasade Uburenganzira bwo Gukora Imirimo Ibyara Inyungu (Memorandum of Understanding on Gainful Employment for Members of Diplomatic Missions). Ayo masezerano agamije koroshya uburyo abagize za dipolomasi z’ibihugu byombi bashobora kubona amahirwe yo gukora indi mirimo ibyara inyungu mu gihe bari mu gihugu bakoreramo.
Inyandiko ya gatatu ni Itangazo ry’Ubushake bwo Gutangira Ibiganiro ku masezerano yo Kwirinda Gusoresha Inshuro byiri (Declaration of Intent on negotiating an Agreement on the Avoidance of Double Taxation – DTAA). Aya masezerano ateganyijwe azafasha gushyiraho uburyo bwo gukumira ko umuntu cyangwa ikigo byishyuzwa umusoro inshuro ebyiri ku nyungu imwe mu bihugu byombi, bityo bikorohereza ubucuruzi n’ishoramari.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Denmark yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azibanda ku guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, ibiganiro bya politiki, kurengera ibidukikije, ubukungu butangiza ibidukikije, ikoranabuhanga, uburenganzira bwa muntu n’ibijyanye n’abimukira.
Umuhango wo gusinya izi nyandiko ugaragaza intambwe nshya mu mubano w’u Rwanda na Denmark, by’umwihariko mu kwagura imikoranire mu nzego za dipolomasi, ubukungu n’inzego z’ibihugu byombi.
Ubufatanye bw’ibi bihugu bwari busanzwe bushingiye ku biganiro bya Politiki n’amasezerano y’imikoranire yasinywe mu 2021, arimo ayerekeye ubuhunzi n’abimukira ndetse n’ibiganiro bya politiki.
Muri uyu mwaka wa 2026, Denmark yanafunguye Ambasade yayo i Kigali, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na mugenzi we wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen.
Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Denmark agaragaza ko amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda ari yo ya mbere mu masezerano 12 iki gihugu giteganya kugirana n’ibihugu bya Afurika.


