Perezida Kagame yitabiriye Inama ya Guverinoma z’Isi i Dubai 
Politiki

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya Guverinoma z’Isi i Dubai 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 11, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Dubai aho yitabiriye Inama ya 11 ya za Guverinoma z’Isi (World Governments Summit ), igaruka ku ruhare rw’ibihugu mu gusubiza ibibazo byugarije abayituye.

Iyi nama iba kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Gashyantare, iritabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma 25, Abaminisitiri barenga 300, amatsinda 120 ahagarariye Guverinoma zitandukanye, abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga 85, impuguke zitandukanye. 

Perezida Kagame ari mu banyacyubahiro bageza ijambo ku bitabiriye iyo nama hamwe na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde  Narendra Modi, Perezida wa Kenya William Ruto n’abandi Bakuru b’Ibihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame agirana ikiganiro n’umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos.

Bivugwa ko mu biganiro bizibandwaho cyane hagarukwa ku ruhare rw’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) mu kwihutisha iterambere ry’abatuye Isi no gukemura byihuse ingorane bahanganye na zo mu nzego zitandukanye.

Nanone kandi iyo nama izaganirirwamo n’izindi ngingo zirimo ibirebana no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuvugurura ubucuruzi, ndetse no kwifashisha siyansi mu gushaka ibisubizo birambye. 

Nanone kandi hazanagarukwa ku rugendo rwo kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs), by’umwihariko ku hazaza h’uburezi. 

Muri iyo nama kandi hazatangirwamo ibihembo bitandukanye ku bayobozi b’indashyikirwa ku Isi ndetse na Guverinoma zidahwema guhanga udushya. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA