Philippines: Hatangiye urubanza rwo kweguza Visi Perezida Sara Duterte 
Mu Mahanga

Philippines: Hatangiye urubanza rwo kweguza Visi Perezida Sara Duterte 

Imvaho Nshya

July 7, 2026

Urubanza rwo kweguza Visi Perezida wa Philippines, Sara Duterte,  ku mirimo ye rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2026, mu Mujyi wa Manila, rukaba rushobora kugena ejo hazaza he muri politiki.

Ikinyamakuru Reuters yatangaje ko abapolisi ibihumbi boherejwe kurinda umutekano ahakikije Inteko Ishinga Amategeko ya Sena, mu gihe abaturage basabaga ko Duterte ahamwa n’ibyaha bari bamaze gukoranira hafi y’aho urubanza rubera.

Ibiro bye byatangaje ko atari bwitabire urubanza imbonankubone ahubwo ko azahagararirwa n’abamwunganira mu mategeko.

Sara Duterte, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, aregwa ibyaha birimo ruswa, kunyereza umutungo wa Leta no kugira uruhare mu mugambi wo kwica Perezida Ferdinand Marcos Jr., wahoze ari umufatanyabikorwa we muri politiki. We n’abamwunganira bahakana ibyo birego byose.

Michael Poa uri mu itsinda ry’abanyamategeko bamwunganira yavuze ko bazagaragaza ko ibirego byose bishinjwa umukiriya wabo bidafite ishingiro.

Mu itangazo Sara Duterte yasohoye yavuze ko kuba yarahisemo guhagararirwa n’abanyamategeko aho kwitabira urubanza ubwe bidakuraho inshingano ze kandi ko bitagomba gufatwa nk’ikimenyetso cyo kubura umucyo.

Urubanza rushobora kumara amezi menshi, kandi umwanzuro warwo ushobora kugira ingaruka zikomeye ku nzozi za Duterte zo kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu 2028.

Kugira ngo ahamwe n’ibyaha, bisaba ko nibura bibiri bya gatatu by’Abasenateri 24 bagize Sena babimushinja. Mu gihe byaba bigenze bityo, yakamburwa umwanya wa Visi Perezida ndetse akanabuzwa burundu kongera kwiyamamariza umwanya uwo ari wo wose mu gihugu.

Nubwo akurikiranyweho ibi birego, Sara Duterte aracyagaragara nk’umwe mu bakandida bafite amahirwe menshi yo gutsinda amatora ya Perezida yo mu 2028, aho ubushakashatsi bwakozwe mu mpera za Gicurasi 2026 bwerekanye ko 51% by’ababajijwe bavuga ko bamushyigikiye.

Sara Duterte na Perezida Ferdinand Marcos Jr. bakomoka mu miryango ibiri ikomeye muri politiki ya Philippines. Bombi batsinze amatora yo mu 2022 bari ku itike imwe, ariko nyuma umubano wabo wazambye, by’umwihariko nyuma y’ifatwa rya Rodrigo Duterte woherejwe kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku byaha bifitanye isano n’ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byabaye ku butegetsi bwe.

Ni urubanza rukomeje gukurikirwa n’abatari bake kuko rushobora kugira uruhare rukomeye mu kugena uzaba uyoboye Philippines nyuma y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2028.

Yanditswe na Niyirora Théogène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA